sangiza abandi

Uko Rugaju, Antha na Ricard bisanze mu nkiko baregwa kurya amafaranga y’abasirikare

sangiza abandi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2025, harakomeza urubanza mu muhezo rw’abantu barimo abanyamakuru n’abasirikare mu ngabo z’u Rwanda, bakekwaho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe.

Ibyaha baregwa bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League.

Byagenze gute ngo bisange mu nkiko ?

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko Capt Peninnah Mutoni wakoraga muri Minisiteri y’Ingabo, mu ishami rikorera muri ‘Etat-Major’ muri J1 rishinzwe Protocol harimo no gusabira abakozi bayo n’abandi bashobora kugenwa na yo amatike y’indege ku ngendo zijya cyangwa ziva mu mahanga ku mpamvu z’akazi cyangwa ku zindi mpamvu Ministeri yagena.

Uyu yari afite inshingano gukurikirana ibijyanye gushaka amatike y’indege, aho yakoranaga bya hafi na RwandAir.

Ngo yitwaje uwo mwanya, mu bihe bitandukanye hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ukuboza 2024, nk’umuntu wari ufite inshingano zo gusabira amatike y’indege abasirikare cyangwa abandi bantu bemerewe kugurirwa amatike y’indege na Minisiteri y’ingabo.

Amakuru avuga ko  yagiye agurira amatike y’indege ku buryo bw’uburiganya abantu batandukanye.

Byagenze gute ngo abanyamakuru bisangemo?

Ubushinjacyaha buvuga ko umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, mu rubanza yavuze ko muri Nzeri 2024, yagiye ku biro bya APR FC, agaha Kalisa Georgine amadolari y’Amerika 540 y’itike y’indege n’andi 100 ya VISA, nyuma y’iminsi, amusanga ku kibuga cy’indege ari hamwe n’abandi amuha itike y’indege na pasiporo (Passport).

Ayo mafaranga ngo uyu Kalisa Georgine yemereye urukiko ko yayahaye Capt Peninah Mutoni.

Ni mu gihe Ishimwe Ricard we avuga ko hari amadolari agera muri 700$ yashyiriye Kalisa Georgine ku biro bye ngo amugurire itike y’indege ari saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), hanyuma yumva Kalisa Georgine ahamagaye Capt Mutoni amubwira ngo ku rutonde yongereho umunyamakuru witwa Ishimwe Ricard.

Akavuga kandi ko Kalisa Georgine yamuhaye nomero ya telefone ya Capt Mutoni amwohererezeho amafaranga ya visa.

Ubushinjacyaha buvuga ko iperereza ryagaragaje ko ava mu Misiri yohererejwe itike na CAPT Peninah Mutoni agaruka n’indege ya RwandAir.

Hari umutangabuhamya ukorera mu ishami rya J1 asobanura uko mu bihe bitandukanye Capt Peninah Mutoni yasabiraga abantu amatike y’indege akabikora mu mazina ye ariko abonye bimaze gukabya abimenyesha abayobozi anabishyira muri raporo maze abayobozi babuza Capt Mutoni kongera kubikora.

Akomeza avuga ko atari abayobozi ba J1 gusa babimubujije ahubwo ko n’abakozi ba Rwandair na bo bamubujije kujya akoresha amazina y’undi mu gihe cyo gusaba itike y’indege (booking).

Yasobanuye ko ikigaragaza ko abantu bagaragara ari Capt Peninah Mutoni wabasabiye, ari ubutumwa bwa Email zikurikira kugura itike no kwemeza ko bikozwe (booking na confirmation).

Gusabira itike usabirwa RwandAir yandikiraga Mutoni nawe akabyemeza (agakora confirmation R6).

Kuri Mucyo Antha Biganiro, uregwa kuba icyitso mu guhabwa ku bw’uburiganya inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe, ubushinjacyaha buvuga ko ari ibaruwa Col Rtd Richard Karasira yandikiye PS yo ku wa 13 Nzeri 2024 iherekejwe n’urutonde rwabantu 41 bagombaga kujya mu Misiri bishyuriwe na MOD (administration 4, Techical staff 13, abakinnyi 22 n’abanyamakuru 2.)

Ariko kuri urwo rutonde abanyamakuru Biganiro Mucyo na Ndayishimiye Reagan ntibagaragara kuri uru rutonde.

Bivuze ko batagombaga kwishyurirwa na MOD itike y’indege bagendeyeho.

Abantu b’ingeri zitandukanye ubwo bari bitabiriye urubanza rw’abasirikare baregwana n’abasivile

Ubushinjacyaha buvuga ko hari ubusabe (Request) bwasabiwe Biganiro Mucyo ku urugendo Kigali-Dar Es Salaam bisabwe na Capt Mutoni.

Bwongeraho kandi ko hari itike y’indege yasabiwe Biganiro Mucyo ku rugendo yakoreye Kigali-Dar Es Salaam, yo kugenda no kugaruka, ndetse hari na fagitire (Invoice)  RwandAir yishyuza MINADEF 1,013.00 $ y’urugendo rwakozwe na Biganiro Mucyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari inyandiko isaba kandi inemeza (booking and confirmation) bikozwe na na Capt Mutoni asabira abarimo: Gashugi Alice, Nemeye Diedonne, Rutaremara Jules, Gatete Tomson, Ndayishimiye Reagan, Nzita Eric, Biruta Gregoire, Kagimbura JDD, Biganiro Mucyo, Rukundo Pierrot, Wibabara Aime Gloria aba bakaba barasabiwe nk’abantu bemerewe kwishyurirwa ama tike na MOD kandi mu by’ukuri batari babyemerewe.

Bwongeraho ko fagitire (Invoice) ifite no 63269 ya RwandAir yishyuza MOD ku bantu 45.

Abakoze urugendo Kigali- Cairo kuri uru rutonde haragaragaramo Biganiro Mucyo, Rurangwa Jules, Ndayishimiye Reagan na Nizigiyimana Daniel bongewemo ku buryo bw’uburiganya.

Icyo ubushinjacyaha busaba

Ubushicyaha buvuga ko bushingiye ku biteganwa n’ ingingo ya 90 niya 80 igika cya nyuma z’ Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, busaba Urukiko rwa Gisirikare ko rufunga by’agateganyo CAPT Peninah Mutoni kuko hari impamvu nshya zagaragajwe kandi zikomeye zituma agomba gufungwa by’agateganyo.

Buvuga kandi ko hashingiwe na none ku biteganywa mu ngingo ya 3 igika cya mbere agace ka kane n’ingingo ya 66 z’iri tegeko, ibimaze kugerwaho bikaba bihagije byatuma afungwa igihe cy’imimsi mirongo itatu , kubera ko ibyaha akekwaho bihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri nibura, no kuba ari bwo buryo bwonyine bwatuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko bushingiye kandi kubiteganwa n’ ingingo ya 3 igika cya mbere agace ka kane n’ingingo ya 66 z’ Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ndetse no ku mpamvu zikomeye, busanga ibimaze kugerwaho mu  iperereza bituma bukeka ko abarimo Ishimwe Ricard, Biganiro Mucyo, Ndayishimiye Reagan, bashobora kuba barakoze ibyaha bakekwaho bihagije, bityo basaba Urukiko rwa Gisirikare ko bafungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi mirongo itatu .

Bavuga ko bushingira ku kuba icyaha bakekwaho gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri (2) nibura, no kuba ari bwo buryo bwonyine bwatuma inzego z’ubutabera zibabonera igihe zibakeneye.

Photos:

[fluentform id="3"]