sangiza abandi

Umugore wagaragaye akubita inshyi z’amatwi umugabo we yatawe muri yombi

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko umugore uherutse kugaragara mu mashusho akubita umugabo we inshyi n’imigeri, yatawe muri yombi .

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’umugore wari wariye karungu akubita umugabo we inshyi.

Mu mashusho y’amasegonda 25 bigaragaza ko yafashwe nijoro, uwo mugore uba ahetse umwana agaragara avugana inani na rimwe umugabo we ndetse akamukubita inshyi eshatu n’umugeri ariko umugabo we agacisha make akamusaba ko yajya kuri moto bagataha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars , yari aherutse kubwira UMUNOTA ko uyu mugore bamaze kumenya aho aherereye bityo azatabwa muri yombi. Kuri ubu, Polisi ivuga ko yamaze kumufata

CIP Gahonzire yatangaje ko icyaha uyu mugore akurikiranyweho yagikoreye mu Murenge wa Ndera ahazwi nko ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali aho abo bari batuye ndetse ni na ho uwo mugore yafatiwe.

Yavuze ko uyu mugore yafashwe kuri uyu wa 25 Gashyantare 2026 afatirwa mu Kagari ka Cyaruzinge mu Mudugudu wa Mulindi ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera ndetse dosiye ye yatangiye gukorwa ngo ishyikirizwe Ubugenzacyaha.

CIP Gahonzire ati “Uriya mugore yarafashwe. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera. Ntabwo yari yagerageje guhunga ariko asa n’uwari wihishe kuko atajyaga ku mugaragaro yakuwe hafi y’urugo rwe.”

Yakomeje avuga ko uwo mugore icyo yapfaga n’umugabo we ari amakimbirane yo mu muryango ashingiye ku mutungo w’urugo ariko agira inama abantu kwirinda amakosa yo kurwana kuko uretse no kuba ari ihohotera binagayitse.

Ati “Kurwana cyangwa gukora ibindi bikorwa nka biriya si cyo gisubizo kuko ntibyemewe. Kubona abantu b’ababyeyi barwanira mu ruhame kuriya ntibihuye n’umuco nyarwanda. Bashobora kugana inzego z’ubuyobozi zakabafasha baramutse bafite icyo bapfa. Turasaba abantu kwirinda amakimbirane.”

Mbere yuko atabwa muri yombi, yavugiye kuri Youtube ko asaba Abanyarwanda imbabazi, ko ibyo yakoze ” yabitewe n’umujinya aho umugabo we ngo yari yafashe amafaranga y’urugo akayajyana mu rusimbi ruzwi nk’akadege.”

Gusa mu mashusho yacicikanye, agaragara abwira umugabo we ” Wagiye ku kazi cyangwa ntiwagiyeyo?..[ inshyi ,umugeri] .”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uyu mugore, basaba ko yafungwa kuko ari ihohotera rikorerwa uyu mugabo.

CIP Gahonzire yemeje ko umugore wagaragaye akubita umugabo we yatawe muri yombi

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]