Umunyamakuru Rugemana Amena, wamamaye cyane nka ‘Babu Rwanda’ mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda , yamaze gusezera mu kiganiro ‘The Choice Live’, gitambuka ku muyoboro wa YouTube wa The Choice Live ndetse no ku Isibo TV.
Amakuru yisezera rya Babu Rwanda yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026 gusa nyirubwite yayemeje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2026.
Mu itangazo yashyize hanze yemeza isezera rye, Babu yavuze ko nyuma y’imyaka ine asezeye muri iki kiganiro afite umutima wuzuye amashimwe, akomeza avuga ashimira PhilPeter wamugiriye icyizere akamuzana muri iki kiganiro.
Ati “ Nyuma y’imyaka ine myiza nkora mu kiganiro ‘The Choice Live’ cya Isibo TV mpavuye mfite umutima wuzuye amashimwe..}
Ku badukurikiye ndetse n’ikipe yose muri rusange mwarakoze. Kuri PhilPeter icyizere wangiriye ndagushimira, kandi ni umwenda ukomeye nkurimo. Uyu munsi urugendo rushya rwanjye ruratangiye”
Ikiganiro The Choice Live ni kimwe mu biganiro by’imyidagaduro bikundwa n’abatari bacye mu Rwanda ahanini bitewe n’amakuru ndetse n’abatumirwa bazwi mu ruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda kigira.
Babu Rwanda yatangiye gukora muri iki kiganiro muri 2022 asimbuye DC Clement wagikoraga na we asimbuye Iradukunda Moses. Babu akaba agiye gukomereza umwuga ku gitangazamakuru cye gishya cya Rua News.
Babu Rwanda yasezeye mu kiganiro ‘The Choice live’










