Umunyamakuru Kassim Yussuf, wakoreraga ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru,RBA,yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, azize uburwayi nkuko byemejwe na Radio Rwanda yakoreraga.
Uyu mugabo arazwi cyane mu makuru y’igifaransa ndetse n’umwe mu bari bamaze igihe kuri Radiyo Rwanda.
Kassim yamenyekanye cyane mu 1998 asimbuye Agnès Murebwayire mu kiganiro Samedi Détente, kugeza ubu akaba yari agikorera iyo Radio mu ishami ry’Igifaransa.
Ubwo yari mu kiganiro Samedi Détente yatumiwemo na Epa ndungutse , yavuze ko uburyo yakoraga iki kiganiro byatumaga nta muntu ugucikwa ahanini bitewe n’imiziki yabaga irimo n’uburyo akiyobora.
At “ Buri gihe ubwo najyaga muri sitidiyo ,nagiraga amarangamutima.buri gihe iyo nabaga ndi kuri mikoro,nibazaga muri njye ese abari kunyumva bari kubyakira gute ,ariko uko umuziki wagendaga uzamuka, nayo marangamutima, nkagenda mba njyewe.
Yavuze ko abenshi bjyaga mu kabyiniro ari uko abenshi babaga bamaze kumva ikiganiro cya Samedi Détente.
Umunyamakuru Titi Kayishema nawe ukorera RBA mu ishami ry’imikino ku mbuga nkoranyambaga yagize ati ” Uruhukire mu mahoro muzehe Kassim Yussuf ‘KAYUS’. Umunyamakuru mwiza wa Radiyo Rwanda kuva dutota akenge ,amakuru y’igifaransa cyiza,siporo,imyidagaduro( samedi detente) .
Wari imfura cyane ..Ruhukira mu mahoro mubyeyi .
Biteganyijwe ko aza gushyingurwa uyu munsi kuwa mbere tariki ya 25 Kanama 2025, mu irimbi ry’i Nyamirambo saa cyenda n’igice.





