Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu,MINALOC, yatangaje ko izi ko umushahara w’abayobozi bo mu tugari ukiri hasi ariko hagitekerezwa uburyo bawongera , isaba ko nubwo waba ari hasi bidakwiye kuba intandaro yo gutanga serivisi itanoze ku baturage.
Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, Transparency Interantional Rwanda yagiranaga ibiganiro n’imiryango itari ya leta ndetse n’abagize inzego z’ibaze ku ruhare rwabo mu kwegereza ubuyibozi n’ubushobozi bw’abaturage.
Harebwaga uruhare rw’Umushinga ugamije kwegereza ubushobozi n’ubuyobozi abaturage witwa PPIMA mu kwitabira kw’abaturage no gushyira mu bikorwa politiki .
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe ubukangurambaga n’urubyiruko rw’abakorerabushake, Richard Kubana ,yatangaje ko gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi yatanze umusaruro.
Yongeraho ko serivisi zageze ku rwego rwo hasi kugera ku Kagari ku buryo nta muturage ugisiragira. Gusa avuga ko ku rwego rw’Akagari hari gutekerezwa uburyo hakongerwa ubushobozi .
Ati ” Ubushobozi bw’Akagari ni ikintu turi gutekerezaho, hariya hantu hegereye umuturage akaba ari naho asanga serivisi nyinshi . Ntabwo twifuza ko serivisi zose azasanga ku Kgali cyangwa ku Murenge , hari politiki y’igihugu bita BYIKORERE , turifuza ko umuntu yabyikorera , serivisi yose akayihabwa atagiye ku kagari.”
KUBANA avuga ko nubwo abayobozi b’utugari bagihembwa umushahara muto bidakwiye kuba intandaro yo gutanga serivisi itanoze ku baturage.
Ati ” Kuba bahembwa amafaranga macye biraterwa ni uko twese tubibona , umushahara wabo ni muto ariko aba yiyemeje gukora. Buriya wagiye mu kazi, wiyemeje gukora, icyo uba usabwa ni ukugakora neza. Ibijyanye n’ubwo bushobozi uhabwa , uzi ngo ni ayaha nzahembwa, ntabwo byatuma utanga serivisi mbi.
Akomeza agira ati “Ahubwo icyakorwa ni ukureba ko naje mu kazi, hari ibyo nje gukora niko ndi kubikora ? Nah’ubundi niyo waba ukorera ubushake,ugakora ibintu nabi, ntabwo wavuga ngo wari uri kubikorera ubushake.”
Yongeraho ko kandi baturage bakwiye kujya bagira umuco wo kunyurwa na serivisi bahabwa ,bataruhije ubuyobozi, gusa igikenewe ariko umututage abonera hafi serivisi, mu kumwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.
Ati ” Hari igihe umuturage atanyurwa bitewe n’impamvu zimwe cyangwa izindi bitewe n’uburyo uwo muturage yakiriwe n’ubuyobozi bw’inzego zibanze. Icyo twifuza ni uko serivisi umuturage akenera,azibonera hafi .”
Muri Werurwe 2023, ubwo Perezida Paul Kagame yitabiraga isozwa ry’Itorero rya ba Rushingwangerero ( Abayobozi b’Utugari ) yijeje ko Guverinoma igiye gusuzuma imiterere y’imishahara y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, ifatwa nk’itajyanye n’igihe ndese n’ibyo aba bayobozi baba basabwa.
Mutimukeye Aline wo mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, mu Kagari ka Nsanga, yabwiye umukuru w’igihugu ko ikibazo cy’imishahara gifite uburemere bukomeye.
Ati “Urebye impuzandengo y’umushahara wa Rushingwangerero wo mu ntara ni 80,000 Frw, hanyuma bakuru bacu b’i Kigali, ni 300,000 Frw, bityo rero ugereranyije n’inshingano twebwe dusabwa, harimo inshingano cyane cyane ikomeye ko Rushingwangerero agomba kubana n’abo ayobora, akaba mu ifasi.”
“Ibi bituma Rushingwangerero agira ingo ebyiri. Urugo rw’umuryango we, n’urugo rwo ku kazi kandi akaba agomba kuba mu nzu ihesheje urwego akorera agaciro.”
Yavuze ko mu gihe abayobozi baba babwira abaturage kuva mu nzu mbi, Rushingwangerero uhembwa 80,000 Frw ntibimukundira ngo anatunge umuryango we.
Perezida Kagame yavuze ko ari ibintu bikeneye gusuzumwa, bigafatwaho icyemezo.
Ati “Ntabwo natanga igisubizo cyuzuye hano muri aka kanya, ariko icyo navuga ni uko ikibazo kizigwa, tukagishakira uburyo. Byo birumvikana, ibyo bisumbanya, abo mu mujyi bakabona hafi inshuro enye z’iby’abo mu turere mu tugari babona, washaka uko tubishyira ku murongo, ariko biraterwa n’ibintu byinshi, ariko ngira ngo reka tuzabone umwanya, ababishinzwe babitwigire, guverinoma ibifateho icyemezo.”
Mu ijambo rye kandi, Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko harebwa gusa ku kongera umubare w’abakozi n’umushahara wabo, hatarebwa no ku musaruro wabo.
Yakomeje ati “Mushobora kuva kuri batatu bakaba batanu, twongereye umubare w’abakorera ku Kagari, mwebwe. Ku rwego rwanyu, ariko uko kongera umubare biragaragara ko hongerewe iki kijyanye no kongera wa mubare? Cyangwa se twongereye umubare gusa?”
“Mu kongera umushahara, nibyo, abantu bakwiriye, mu bushobozi bwacu, uko wabishoboye, bakwiriye guhembwa neza. Ariko uko guhembwa neza kugomba kujyana n’imikorere myiza n’umusaruro, nabyo bigomba gupimwa, bikagaragara.”
MINALOC ivuga ko mu myaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye, hashyizweho uburyo butandukanye bugamije guha umuturage ijambo.
Byatumye uruhare rwe mu iterambere rugaragara ndetse binamwongerera ubushobozi, ku buryo kuri ubu hejuru ya 80% bagira uruhare mu kwikemurira ibibazo no gutanga ibitekerezo mu bikorwa. Iyo mibare yavuye kuri 65.63% mu 2018.
Urwego rw’Imiyoborere myiza no Kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi bifite uruhare runini mu kwegera abaturage, kubinjiza muri gahunda z’iterambere bagahindura imyumvire, tukagira umuturage wiyumvamo ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo aho gutega amaboko Leta.
Ku “u Rwanda” by’umwihariko, byafashije guteza imbere indangagaciro yo gukunda Igihugu ndetse n’Umuco wo kubazwa inshingano.
Inzego z’Ibanze nazo zabigizemo uruhare zishishikariza abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango, kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere uburezi, uburere bw’abana n’imikurire yabo, gufasha abatishoboye binyuze mu kubakira abadafite icumbi no kurwanya imirire mibi.
Hubatswe kandi ibikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro binyuze muri gahunda zihuza abaturage nk’Umuganda.









