Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, SINDAYIHEBA Phanuel yatangaje ko mu karere ka Rusizi by’umwihariko ibice bya Bugarama n’umupaka waho, umutekano umeze neza nyuma y’uko humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye zavugiraga muri RDCongo.
Mu cyumweru gishize, imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo bafatanyije n’umutwe wa M23 yakajije umurego mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni imirwano yumvikana cyane mu bice byo muri Teritwari ya Walungu birimo Kamanyola ihana imbibi n’u Burundi n’u Rwanda ndetse impunzi zaturutseyo zivuga ko hari abasivili bishwe n’inzu zabo zisenywa n’amasasu.
Ni mu gihe abari mu Kibaya cya Bugarama mu Rwanda na bo bamaze iminsi bumva urusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye ariko bayumva ari hakurya bityo bakagira impungenge z’umutekano wabo.
Iyi mirwano kandi yatumye impunzi z’Abanye-Congo zirenga 1000, zihungira mu Rwanda nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bubitangaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, SINDAYIHEBA Phanuel , mu kiganiro cyihariye yahaye Umunota, yatangaje ko kugeza ubu nta rusaku rw’imbunda ziremereye ruheruka kumvikana mu bice bya Bugarama ndetse ko ubu urujya n’uruza ari rwose ku mupaka .
Ati ” Muri iyi minsi ishize hari intambara hagati y’abanye-Congo ndetse yari hafi y’imipaka yacu. Ariko muri iki gihe kugera ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nta rusaku rw’imbunda nini rucyumvikana hafi y’imipaka yacu kuko bigaragara ko imirwano imaze kugera kure.
Uyu munsi hafi y’umupaka wacu haratuje. Ku mupaka wa Bugarama urujya n’uruza rw’abantu rurahari nubwo mu cyumweru gishize habayeho kwakira impunzi z’abanye-Congo zirenga 1000,bari bahungiye mu Rwanda ariko uyu munsi batangiye gusaba ko bakoroherezwa gusubirayo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, SINDAYIHEBA Phanuel yatangaje ko bamwe mu mpunzi batangiye gusaba ko basubizwa mu gihugu cyabo ariko hazafatwa umwanzuro muri iki cyumweru hakarebwa uburyo basubizwayo.
Ati ” Urujya n’uruza rw’abantu bari mu bucuruzi rumeze neza,umutekano ni wose. Kugeza abo twari twakiriye batangiye kugaragaza ko bifuza gusubirayo.
Ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi,HCR, dukorana , hatarangira kureba uko ababyifuza gutaha bafashwa.
Ariko baracyari bacye ugereranyije n’uko twari twabakiriye kuko iyo bamaze kubigaragaza n’ubundi izo nzego ziraganira, bakareba uburyo bafashwa gusubira mu gihugu cyabo.
Kuri uyu munsi baracyari bacye ariko batubwiraga ko muri iki cyumweru bazaba bamaze gufata umwanzuro ku buryo bikomeje kugenda neza kandi turabyizeye icyumweru gitaha bashobora gutaha.”
Ubuyobozi bw’aKarere ka Rusizi, buvuga ko mu mpunzi zimaze guhungira mu Rwanda , harimo izasubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zinyuze ku Mupaka wa Rusizi I zigana i Bukavu n’iziri mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi.
Kugeza ubu imirwano ikomeye iri kubera mu bice bya Uvira aho bivugwa ko AFC/M23 yageze muri uwo mujyi ndetse ingabo za leta ya RDCongo,Wazalendo n’u Burundi, bigerageza kwirwanaho.









