sangiza abandi

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri ‘Saint Trinité de Ruhango’ akurikiranyweho gusambanya abanyeshuri

sangiza abandi

Umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri “Animateur” mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Ubutatu butagatifu (Saint Trinité de Ruhango) yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB , akekweho gusambanya abana babiri b’abakobwa biga muri iki kigo.

Icyaha cyo gusambanya abo bana b’abanyeshuri bikekwa ko cyabaye tariki ya 7 Ukuboza 2025, iperereza ry’ibanze rikaba rivuga ko cyakozwe ubwo uyu muyobozi yabwiraga abo bana b’akobwa kumusanga mu biro bye mu bihe bitandukanye kugira ngo bagire ibyo bamusobanurira bijyanye n’imyitwarire yabo.

Uyu mugabo bivugwa ko yabyuririyeho akabasambanya kugira ngo atabahana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko batazigera bihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha byo gusambanya abana.

Ati “Ntabwo bikwiye kandi si ibyo kwihanganirwa ko uwitwa umurezi akwiye gukekwa kugira uruhare mu bikorwa nka biriya by’ubugome byo gusambanya abo ashinzwe kurera. Ni ibintu bigomba gucika rwose.”

Ukurikiranyweho iki cyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Ruhango mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu mukuru usambanya umwana, iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Si ubwa mbere havuzwe inkuru zo gusambanya abanyeshuri bikozwe n’abarezi muri iki kigo.

Umwaka ushize, umwarimu yigishaga kuri iri shuri yarezwe gutera inda umwana w’imyaka 17 yigishaga.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]