sangiza abandi

Umuyobozi wa Dakar yashimye ubudacogora bw’Abanyarwanda mu kwiyubaka

sangiza abandi

Umuyobozi w’Umujyi wa Dakar muri Senegal, Meya Abbas Fall, yatangaje ko yakozwe ku mutima n’amateka u Rwanda rwanyuzemo ariko agaterwa ishema n’umuhate n’imbaraga by’Abanyarwanda mu kongera kwiyubakira nyuma y’aya mateka ashaririye.

Yabigarutseho ubwo yasuraga urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Gashyantare 2026.

Meya Abbas Fall n’itsinda ayoboye bashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Banasobanuriwe birambuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka yagize zikomeye ku gihugu no ku baturage, ndetse n’urugendo rutoroshye u Rwanda rwanyuzemo rwo kwiyubaka no kongera gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Meya Abbas Fall yavuze ko ibyabereye mu Rwanda ari amateka ashaririye, ariko agaragaza ko igihugu cyagaragaje icyizere n’ubushobozi budasanzwe mu kongera kwiyubaka.

Ati “Twakozwe ku mutima n’ibyo twabonye, ariko tunatewe ishema n’imbaraga n’ubushake by’Abanyarwanda byo kongera kubaka igihugu cyabo. Uko u Rwanda rwazamutse ni ikimenyetso gikomeye cy’ubudacogora kandi ni isomo rikomeye ku Banyafurika bose ryo gukomeza kubahiriza ihame rya ‘Ntibizongere ukundi.’”

Abbas Fall n’itsinda ayoboye bageze mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 19 Gashyantare, aho bitabiriye inama yateguwe n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi, United Nations Institute for Training and Research.

Aba bayobozi bahuye ndetse banaganira n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, barangajwe imbere na Meya Dusengiyumva Samuel, byibanda ku gushimangira umubano mwiza hagati y’imijyi yombi no kurebera hamwe amahirwe y’ubufatanye.

Mu byaganiriweho harimo gahunda yo kubyaza umusaruro umubano uri hagati y’imijyi yombi, kuyiteza imbere, guteza imbere uburezi n’umuco, kurengera ibidukikije, kunoza serivisi zo gutwara abantu, kwihutisha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, ndetse no gushyira imbaraga mu mishinga y’imiturire iciriritse n’izindi gahunda z’iterambere.

Ubuyobozi bw’imijyi yombi bwagaragaje ko bufite ubushake bwo gukomeza kugirana ubufatanye buzamura imibereho myiza y’abaturage, bunateza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Senegal ni ibihugu bifitanye umubano wihariye, ushimangirwa n’ingendo abakuru b’ibihugu byombi bagirana mu bihe bitandukanye, aho nko mu Kuboza 2025, Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije gushimangira uyu mubano.

Ni uruzinduko rwatanze umusaruro kuko ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atanu mashya y’imikoranire arimo gukuraho viza ku badipolomate n’abaturage basanzwe, ubufatanye muri gahunda z’icyerekezo cya 2025 ibihugu byombi bihuriyeho, ubuhinzi n’ubworozi, serivisi z’igorora, ubuzima n’ibindi.

Perezida Kagame nawe yaherukaga muri Senegal muri Nzeri 2025, ubwo yari yitabiriye inama Nyafurika yiga ku biribwa, ndetse ni nawe wabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere wasuye Bassirou Diomaye Faye, muri Gicurasi 2024, nyuma gato y’uko atangiye imirimo yo kuyobora igihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]