sangiza abandi

Inteko yemeje ko u Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 7.796,3Frw mu 2026/2027

sangiza abandi

Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko mu mwaka wa 2026/2027, u Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 7.796,3 Frw, ikaziyongeraho miliyari 844,2 Frw ugereranyije na miliyari 6.952,1 Frw ziri mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026.

Kuri uyu wa kane tariki 11 Kamena 2026, ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf  Murangwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027.

Mu mwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2026, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 5,273.8 Frw. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 548.3 Frw; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1,974.1 Frw.

Muri rusange amafaranga azava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga afite urahare rugera kuri 93% by’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2026/2027.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari ya 2026/2027. Minisitiri Murangwa yavuze ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe n’imishahara azagera kuri miliyari 4,788.5 Frw bingana na 61% by’ingengo y’imari. Mu gihe azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 3,010.8 Frw bingana na 39% by’ingengo y’imari.

Minisitiri Murangwa yavuze ko gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2026/2027 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “ Nk’uko bikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2026/2027 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku iterambere twihaye zo kugera kugera ku cyerekezo 2050 ndetse no guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.”

Yasobanuye ko amafaranga y’ingengo y’imari yasaranganyijwe hagendewe ku ntego z’inkingi eshatu za NST2 ari zo ubukungu, imiberehomyiza, n’imiyoborere.

Ku bijyanye n’inkingi y’ubukungu bushingiye ku kwihutisha iterambere ridaheza, ibikorwa bikubiye muri iki cyiciro byagenewe amafaranga angana na miliyari 4,900 Frw bingana na 62% by’ingengo y’imari.

Mu nkingi y’imiberehomyiza, Minisitiri Murangwa yavuze ko intego nyamakuru ari ukugira abaturage babayeho neza kandi batekanye. Ibikorwa bikubiye muri uru rwego byagenewe amafaranga angana na miliyari 1,711.3 bingana na 21.9% by’ingengo y’imari yose ya 2026/2027.

Mu nkingi y’imiyoborere, intego ni ugushyira imbere imiyoborere myiza n’ubutabera nk’inkingi y’iterambere rirambye. Ibikorwa bizakorwa muri uru rwego byagenewe amafaranga miliyari 1,184 Frw, bingana na 15.2% by’ingengo y’imari yose.

Abadepite nyuma yo kugwzwaho uyu mushinga w’ingengo y’imari ya 2026/2027 basabye ko mu bikwiye kwibandwaho ari ukongera ubumenyi mu buhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka kuri uru rwego.

Depite Munyangeyo Theogene,  yagaragaje ko n’ubwo leta ishyira ingufu mu kongera amafaranga ajya mu buhinzi n’ubworozi ariko hanakwiye kurebwa uburyo abakora muri uru rwego bakongererwa ubumenyi ndetse hakahugurwa abashya binyuze mu kongera amashuri y’ubumenyingiro yigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bakora ubushakashatsi buzafasha kongera umusaruro.

Yagize ati “ Mu ngendo tumazemo iminsi nko mu Karere ka Nyagatare twasanze impuzandengo y’umukamo ari litiro 1.6 ku nka imwe nyamara wareba kuri babandi bakoze ubushakashatsi ugusanga inka ikamwa umukamo uri hagati ya litiro 30 na 40. Niba rero 99.9% turi kuri litiro 1.6 ntabukangurambaga bundi n’uko hagomba amashuri abyigisha.”

Abadepite uko ari 65 bose bemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2026-2027.

Abadepite bemeje ingengo y’imari ya 2026/2027
Abadepite bose bemeje ingengo y’imari ya 2026/2027

Photos:

[fluentform id="3"]