sangiza abandi

Umwana agarutse i muhira, Kalisa Rashid yagarutse muri As Kigali FC

sangiza abandi

Ikipe ya As Kigali yatangaje  Kalisa Rashid nk’umukinnyi mushya wayo mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 09 Werurwe 2026, ikipe ya As Kigali ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yerekanye Kalisa Rashid nk’umukinnyi mushya wayo, ivuga ko ari umwana ugarutse i Muhira.

Kalisa Rashid  ukina mu kibuga hagati asatira agarutse muri As Kigali yigeze gukinira ndetse akagiriramo ibihe byiza kuva mu 2020 kugera muri 2023,ubwo yayivagamo yerekeza muri Rayon Sports.

Mu Ukuboza 2024 nibwo Kalisa Rashid yatandukanye na Rayon Sports yakiniraga, kuva ubwo kugera magingo aya akaba nta kipe yari afite akinira, uyu musore kugirango abone umwanya ubanzamo muri As Kigali biramusaba gukora atikoresheje kuko agiye guhanganira umwanya n’abarimo Ntirushwa Aime, Rucogoza Elias, n’abandi batandukanye bahagaze neza mu kibuga hagati ha As Kigali.

Kalisa Rashid w’imyaka 30 y’amavuko, yakiniye amakipe anyuranye yo mu Rwanda arimo: Kiyovu Sports, Police FC, Rayon Sports, Pepiniere FC, Gicumbi FC, Topvar Topolcany yo muri Slovakia ndetse na As Kigali agarutsemo, uyu musore yakiniye kandi ikipe y’Igihugu Amavubi mu mikino itandukanye irimo na CHAN ya 2021 yabereye muri Cameroon.

Kalisa Rashid yagarutse muri As Kigali

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka