sangiza abandi

Ingabo na Polisi by’u Rwanda batangije ibikorwa bizatwara arenga miliyari 2,5 Frw bigamije kuzamura imibereho y’abaturage

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’izindi nzego z’igihugu  zitandukanye  batangije ku mugaragaro mu gihugu hose, ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, bigizwe n’imishinga itandukanye n’inkunga bizatwara asaga miliyari 2.5 Frw.

Ni ibikorwa byatangijwe kuri uyu wa 9 Werurwe 2026 aho ku rwego rw’igihugu byatangiriye ku kigo cy’amashuri cya G.S Rwankuba mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali hashyirwa ibuye ry’ifatizo ku byumba by’amashuri 15 bizubakwa kuri iki kigo.

Ibikorwa by’uyu mwaka bifite insanganyamatsiko igira iti “ “Ubufatanye bw’Abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32.”

Ibyo bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose bizibanda ku buvuzi, ubworozi, kubakira imiryango itishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri, gukwirakwiza amazi, kubaka ibiraro, ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’ibindi.

Ubwo yatangizaga ibi bikorwa, Umuyobozi wa polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imari, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yasabye abaturage bose gufatanya n’ingabo na polisi muri ibi bikorwa kuko ari ibyabo ndetse abasaba gukorana n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano.

DIGP Ujeneza yagize ati “Ibi bikorwa tubikora mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage ariko tunazirikana Ukwibohora kw’igihugu cyacu. Ibyo rero bituma dusubiza amaso inyuma tukareba aho twavuye n’aho mu iterambere kandi byose bigomba kujyana n’umutekano kuko ntabwo umutekano uhungabanywa n’amasasu gusa n’iyo abaturage batabayeho neza ntabwo uba uhari”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yashimiye ingabo na polisi by’u Rwanda n’izindi nzego zitandukanye zifatanya mu guharanira ko abaturage bagira ubuzima bwiza n’iterambere anashimira abaturage uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu binyuze mu bufatanye bwabo n’zizindi nzego mu bikorwa binyuranye.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ibi bikorwa nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubwitange bwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kuko ari ryo shingiro ry’iterambere ry’igihugu anashimira ingabo na polisi by’u Rwanda uruhare bagira mu iterambere cyane cyane rishingiye ku muturage ko agomba kuba ku isonga.

Yagize ati “ Ubusanzwe ingabo na polisi hari inshingano zizwi bakora kandi zitoroshye zirimo kurinda ubusugire bw’igihugu, kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha ariko bagira n’uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”.

Ibi bikorwa bizakorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu aho mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Nyabihu hazubwa inzu 15, mu gihe mu Mujyi wa Kgali mu  Karere ka Gasabo hazubakwa ibyumba by’amashuri 15 harimo 3 bizigirwamo n’incuke ndetse na 12 by’abanyeshuri bakuru n’ubwiherero 18.

Mu Murenge wa Ndera kandi hazubakwa Ishuri mbonezamikurire ry’abana bato (ECD) ndetse hari n’umuturage uzahabwa ubufasha bwo korozwa inkoko mu rwego rwo kumufasha kwikura mu bukene.

Mu Burasirazuba mu Karere ka Nyagatare hatangirwa ibikorwa byo kwibutsa abaturage kwirinda ibyaha ndetse mu Karere ka Kayonza hazatangwa inka ku baturage zizabafasha mu iterambere ryabo rya buri munsi no kurwanya imirire mibi mu gihe muri Gatsibo hazaterwa ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hazakorerwa ibikorwa bitandukanye harimo  ibizakorerwa mu Karere ka Gicumbi aho hazatangirwa ibikorwa by’ubuvuzi ku baturage mu gihe i Musanze hazasanwa ibiraro ndetse  hakazanubakwa n’ibishya.Naho mu majyepfo mu Karere ka Kamonyi hazubakwa amashuri.

Ingabo na Polisi by’u Rwanda byatangije ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bizatwara asaga miliyari 2.5 Frw
Abaturage bitabira ibi bikorwa mu gufatanya n’inzego zitandukanye
DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano mu guhashya ibyaha kuko ariho iterambere rihera
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yashimiye ingabo na polisi ku bufatanye bwabo mu iterambere ry’igihugu
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko ibi bikorwa bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi bufite ireme binyuze mu kongera ibyumba by’amashuri
Ibi bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose
Hazubakwa ibyumba by’amashuri mu bice bitandukanye by’igihugu
Hazubakwa ibiraro hanasanwe ibyangiritse

Photos:

[fluentform id="3"]