Umunyarwandaki witwa Shyaka Noella ukoresha urubuga rwa X yafatanyije na bagenzi be batanga Mitiweli ku baturage 800 bo mu karere ka Kamonyi.
Ni igikorwa cyabaye ku wa gatandatu, tariki ya 26 Ukwakira 2024, aho uru rubyiruko rukoresha urubuga rwa X rwabanje kwifatanya mu muganda n’abaturage bo mu Murenge wa Rugarika gutera imboga no guha indyo yuzuye abana mu rwego rwo kurandura imirire mibi.
Shyaka Noella na bagenzi be bagejeje ubufasha bwa miliyoni 2,4 Frw ku muyobozi mukuru w’Umurenge wa Rugari, Jean De Dieu Nkurunziza, azifashishwa mu kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 800.
Nkurunziza yavuze ko bishimiye iki gikorwa, ati“ Ni igikorwa twakiriye neza. Baje gukorera mu murenge wacu, twakoranye ibikorwa bitandukanye birimo umuganda no kurandura imirire mibi twahinze imboga ndetse tunaha indyo yuzuye abana tubaha n’amata. Twabyakiriye neza kubona urubyiruko rukora ibi bikorwa.”
Shyaka Noella yavuze ko igikorwa cyo gukusanya iyi nkunga yagitangiye mu 2023, agamije gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bufite icyo bumariye sosiyeti.
Ati “Nifuzaga ko twakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buboneye kandi bwiza. Hari ibyo nzimarisha hari n’ibyo zinyungura ariko nashakaga ko hari umumaro byamarira sosiyete ndimo.”
Shyaka Noella si ubwa mbere akoze iki gikorwa kuko no mu mwaka washize yari yakusanyije inkunga yishyuriye Mitiweli abagera kuri 430 bo mu karere ka Bugesera.









