sangiza abandi

“Urubyiruko rutozwe urukundo ruzira amacakubiri asenya umuryango n’igihugu”.-Dr. Kayihura Didace

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatatu muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko hibukwa abari abanyeshuri,abarimu ,n’abakozi b’iyi kaminuza yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda UNR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri ,abarimu n’abakozi ba kaminuza ,abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu  zitandukanye ndetse n’abahagarariye imiryango yaburiye ababo muri iyi kaminuza.

Mu ijambo rye umuyobozi wa kaminuza Dr. Muganga Didace Kayihura yavuze abibukwa ari inzirakarengane za Politiki mbi yakoreye ubugome ndengakamere abatutsi bari muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ndetse no mu bigo bituranye na Yo babaziza uko baremwe ubwo hicirwaga abanyeshuri abarimu n’abakozi.

Ygaragaje ko abafatwaga nk’abakuru ,abahanga muri kaminuza ari bo bacuze umugambi maze bashuka abari bakiri bato gukora Jenoside.

“Turi abarezi b’umuryango nyarwanda wiganjemo abato.Abanganaga mu myaka y;icyo gihe mu 1994 nibo bagize uruhare runini nk’interahamwe mu bwicanyi bwatotezaga abatutsi mu mugambi wo kubarimbura wari warateguwe neza n’abakuru ndetse n’abahanga ,abitwaga ko ari abahanga bakoreraga muri iki kigo”

Didace yagaragaje ko ubu mu burezi hari itandukaniro rinini,mu kwigisha urubiruko rw’ubu kubana mu mahoro azira amacakubiri.

Yagize ati”Nk’itandukaniro rikomeye abo turera uyu munsi twumva dufite inshingano yo kubatoza ubumwe bwuje urukundo buzira amacakubiri asenya umuryango n’igihugu.Ni umurongo duhabwa na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ,ni ubutwari tuvoma ku nkotanyi zabohoye igihugu zirokora abari barimo kwicwa hirya no hino mu gihugu,ubu twese nk’abanyarwanda tukaba dusobetse ingamba mu kurwubaka uko bikwiye”

Ku rwibutso rwa kaminuza ahabereye iki gikorwa hashyinguye  abari abanyeshuri ,abarimu n’abandi bakozi b’iyi kaminuza yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda bagera kuri 563 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Muri bo 429 ni bo bamenyekenye amazina.

Abayobozi batandukanye barimo na perezida w’urukiko rw’ikirenga bitabiriye iki gikorwa

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]