sangiza abandi

Urukiko rwakatiye Karasira Aimable igifungo cy’imyaka itanu

sangiza abandi

Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwahanishije Karasira Uzaramba Aimable alias Professor Nigga , igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu, runategeka ko imitungo ye yafatiriwe n’ubushinjacyaha yarekurwa.

Urukiko rwanzuye ko ahamwa n’icyaha cyo gukurura amacakubiri, ibindi byaha byose yarezwe abigirwaho umwere.

Karasira w’imyaka 48 wahoze ari umwarimu wa kaminuza ndetse n’umuhanzi, yafunzwe kuva mu mwaka wa 2021, akaba yari akurikiranyweho ibyaha byo guhakana jenoside no kuyiha ishingiro, guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cyo kuterekana inkomoko y’umutungo we.

Karasira amaze imyaka Ine afungiye mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.

Umutungo Urukiko rwategetse ko urekurwa, ni amafaranga yari yarafatiriwe arimo miliyoni 11 Frw yasanzwe kuri MoMo ndetse n’andi yasanzwe iwe arimo,amanyaRwanda , amayero n’amadolari.

Ubushinjacyaha, bwavugaga ko yahawe amafaranga n’abantu bavuga nabi Leta.

Buvuga ko amafaranga yahabwaga n’abo bantu bari hanze y’u Rwanda, ndetse n’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube ntaho bitaniye n’ibikorwa by’abo bamuhaga ayo mafaranga.

Gusa yaba Karasira n’abamwunganira, bahakanaga ibyaha aregwa.

Photos:

[fluentform id="3"]