sangiza abandi

Urukiko rwarekuye by’agateganyo Sheikh Bahame Hassan

sangiza abandi

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera , rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan, wakekwagaho gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe bajyanwa kugororerwa muri iki kigo.

Isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, mu karere ka Bugesera.

Urukiko rwafashe iki cyemezo cyo kumurekura nyuma yo gusanga nta bimenyetso bifatika bishinja uyu mugabo gukora iki cyaha.

Ku wa 8 Mutarama 2026, nibwo yaburanye mu muhezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha akekwaho cyo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe bajyanwa kugororerwa muri iki kigo.

Umunyamategeko we yari yazamuye inzitizi z’uko umukiriya we ibyaha aregwa bifite aho bihuriye n’uburere mbonezabupfura bityo ko yaburana mu muhezo.

Ikindi yagaragaje nuko umutekano w’abamureze nawo ukwiye kubahirizwa kugira ngo iburanisha rigende neza.

Bahame yahakabye ibyo aregwa

Ubushinjacyaha buvuga ko Bahame yizezaga aba bakobwa ko nibasohoka muri icyo kigo azabaha amafaranga y’igishoro, kubarekura igihe kitaragera ariko ko ni babyanga bazahabwa ibindi bihano.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari abakobwa yakoreye ishimishamubiri hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Kanama mu 2022.

Icyo gihe ngo byaje no kumuviramo gutera inda umwe mu bakobwa bo muri icyo kigo kuko yari yabanje kumwizeza ko azamuha amafaranga n’ubufasha nagera hanze .

Uwo mukobwa yaje kuvuga ko Bahame yamwemereye amafaranga yo kuzajya kuyikuramo ndetse ngo yaje no gusohorwa mu kigo Ngororamuco igihe kitageze.

Yavuze ko Bahame yamusambanyirizaga mu bwiherero bw’ibiro bye.

Bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata gutegeka ko Bahame Hassan afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko iperereza rigikomeje, ashobora kuribangamira, cyangwa akaba yatoroka ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.

Sheikh Bahame yahakanye ibyaha, avuga ko nta mukobwa yigeze asambanya akaburana asaba kurenganurwa.

Yavuze ko ibyo aregwa ari ibyo bamuhimbiye, ko adashobora gusambanyiriza umuntu mu biro kandi bihora bikinguye.

Kuri umwe mu batangabuhamya yavuze ko hari uwo baryamanye ndetse ko yagiye amuha amafaranga, ariko ko byabayeho uwo mukobwa yaravuye i Gitagata bityo ko nta bubasha yari akimufiteho ko ari nk’uko yaryamana n’undi muntu wese bahura.

Urukiko rusanga ibyagezweho mu iperereza bidahagije, kuko ubuhamya bwashingiweho ari ibyo umwe mu batangabuhamya yagiye abwira abantu, nta muntu wigeze abona Sheikh Bahame Hassan asambanya abo bakobwa.

Ku wavuze ko yamusambanyije nyuma yo gusezererwa, rwavuze ko kuba bararyamanye atakiri i Gitagata bitakwitwa ishimishamubiri kandi nta bubasha yari akimufiteho.

Rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, rutegeka ko ahita afungurwa by’agateganyo urubanza rukimara gusomwa.

Bahame yafashwe ku wa 16 Ukuboza 2025, nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku makuru y’uko hari abagororerwa mu kigo cya Gitagata b’igitsina-gore yizezaga gufasha mu mibereho yo muri icyo kigo yari ayoboye ndetse no kubahuza n’imiryango, akabakoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Mu 2021 nibwo Sheikh Bahame Hassan yagizwe Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata. Yamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Akarere ka Rubavu.

Photos:

[fluentform id="3"]