sangiza abandi

Urukiko rwategetse Dr. Bajinya kwishyura ingwate y’akabakaba miliyoni 200 Frw 

sangiza abandi

Urukiko rwa Old Bailey mu Bwongereza rwategetse ko Dr. Vincent Brown, wahoze yitwa Vincent Bajinya,  akomeza gufungwa mu gihe atarabasha gutanga ingwate y’ibihumbi 100 by’Amapawundi (miliyoni 195 Frw) mu rubanza aregwamo ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Brown, ufite imyaka 65, aregwa kwica, gutegeka cyangwa gushishikariza iyicwa ry’Abatutsi, ibyaha ahakana.

Umucamanza Mark Lucraft KC yemeye ko ashobora kurekurwa by’agateganyo, ariko asabwa kubahiriza amabwiriza arimo gutanga pasiporo n’izindi nyandiko z’ingendo, gukurikiranwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, kubahiriza amasaha yo kuba mu rugo no kwitaba polisi buri munsi.

Ingwate ya £100,000 yiyongera kuri £25,000 yari yarashyizweho mbere n’urukiko rw’ibanze. Umucamanza yavuze ko mu gihe iyi ngwate itaratangwa, Brown azakomeza gufungwa.

Brown akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu batandatu, barimo abagize umuryango umwe n’umushoferi wa taxi, hagati ya tariki 6 kugeza ku ya 13 Mata 1994.

Dr. Bajinya ni we muntu wa mbere u Bwongereza buburanishije ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Brown azongera kwitaba Urukiko rwa Old Bailey ku wa 9 Ukwakira 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]