Rwiyemezamirimo Malik Shaffy n’umugore we Umutoni Nadia usanzwe ari umunyamakuru wa RBA, batangaje ko urugendo rwabo rw’urukundo rwatangiye ubwo bakoranaga mu myaka ya za 2011.
Ni ibyo Malik na Nadia bagarutseho ubwo bari mu kiganiro ‘Ese Uramuzi’, cy’Umunyamakuru Christelle Kabagire kinyura kuri RBA, kigaruka ku rugendo rw’abakunda kugeza ubwo bashakanye, hano mu Rwanda.
Nadia Umutoni, usanzwe ari Umunyamakuru wa RBA yavuze ko we n’umugabo we bamaze igihe bahuye, ndetse banahoze baturanye.
Ati” Kuva nko muri 2011, kuba twari duturanye tuza kugira n’amahirwe dukora ahantu hamwe, urukundo rugenda ruza, kuko twabaga turi hamwe kenshi na kenshi, inshuti zacu zari zimwe, ariko navuga ngo rwaje turi mu kazi, aho twakoraga.”
Amakuru yizewe agera ku Umunota, ni uko aba bombi koko bahuye ubwo bakoranaga mu kinyamakuru cya Ni Nyaminga, icyo gihe Malik yari umwe mu bayobozi b’iki kinyamakuru, Nadia nawe ari umunyamakuru.
Ababanaga nabo hafi bavuga ko umunsi ku wundi urukundo rwagendaga rufata intera hagati y’aba bombi, kugeza ubwo Umutoni akomereje mu Kigo cy’Itangazamakuru cy’u Rwanda, RBA, bivugwa ko Malik ari mu babigizemo uruhare.
Malik Shaffy ni rwiyemezamiro umaze kwandika izina mu Rwanda ndetse akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya African Management Institute (AMI), giteza imbere ba rwiyemezamirimo bo ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kubongerera ubumenyi.
Uretse kuba aba bombi bazwi bitewe n’ibyo bakora, banamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo badahwema gusangiza ababakurikira amakuru y’urukundo rwabo, ndetse bafite n’urubuga rwihariye rwa Instagram basangirizaho ayo makuru bise ‘The Nalik’.
Ubwo Umutoni yari ababajijwe kimwe mu bintu yumvaga atazihanganira ku mugabo we, Umutoni yavuze ko atigeze atekereza ko we n’uwo bashakanye bazabana ahubwo ari ibintu yagiye abona biza.
Ati” Ntabwo nigeze ntekereza ko tugiye gukundana, nta nubwo nigeze ntekereza ko tuzakora ubukwe, ntabwo twigeze duhura dufite iyo gahunda yo kuvuga ngo tugiye gukundana, byagiye biza bidutunguye.”
Nadia na Malik bakoze ubukwe tariki ya 21 Kanama 2021, nyuma y’uko tariki 24 Ukuboza 2020 bari bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko ryo kubana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore.
Ni ubukwe bwari buryoheye amaso bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ndetse bidatinze bibaruka umwana wabo wa mbere w’umuhungu bise Rema Higa.
Mu mpera za 2024, aba bombi baje kongera kwibaruka umwana wa kabiri we w’umukobwa bise Rama.
















