Kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Nzeri 2026 nibwo Shema Ngoga Fabrice wari Perezida wa FERWAFA yanditse ibaruwa yegura kuri uyu mwanya nyuma y’umwaka umwe n’ukwezi yari awumazeho.
Shema Ngoga Fabrice yeguye nyuma y’uko akatiwe n’Urukiko igifungo cy’amezi 6 asubitse, hashingiwe ku byaha yahamijwe byo gutanga Sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya
Mu Rwanda kubona Perezida wa FERWAFA yeguye atanarangije manda ye bimaze kumenyerwa nk’aho bitakiri inkuru ahubwo inkuru yaba ari uko ayirangije dukurikije icyo amateka avuga ku bantu bayobora ruhago mu Rwagasabo ndetse bituma benshi bibaza umuzimu waba uba muri iyi nzu iherereye i Remera, mu karere ka Gasabo, dore ko hari abatebya bakavuga ko hahinduwe inyubako bishobora gutuma abayiyobora baramba mu nshingano.
Mu myaka 50 ishize kuva mu 1976 kugeza ubu mu 2026 abantu batanu bonyine ni bo babashije kuyobora bagasoza manda zabo.
Mu basoje Manda zabo harimo; Mudenge Canisius wayoboye FERWAFA kuva mu 1978 kugeza 1982, hakaza Me Ngango Felicien wayiyoboye kuva mu 1982 kugeza 1986, hari kandi Lt. Gen. Kayizari Caesar wayiyoboye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva 1995 kugeza 2005 ndetse na Maj. Gen. Kazura Jean Bosco wayiyoboye kuva mu 2006 akageza mu 2011.
Reka turebe amateka kuva nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
Ephraim Gasasira wari wavuye muri Mukura VS&L yayoboye FERWAFA mu gihe cy’inzibacyuho asimbuye Mvuyekure Viateur, mbere y’uko General Caesar Kayizari afata ubuyobozi mu 1995.
Lt. Gen. Kayizari yamaze imyaka 10 ku buyobozi, kuva mu 1995 kugeza mu 2005.
Mu gihe cye, Amavubi yabonye itike y’Igikombe cya Afurika muri 2004, akaba ari na yo nshuro yonyine u Rwanda rwacyitabiriye kugeza n’ubu.
Lt. Gen. Kayizari yasimbuwe na Maj. Gen. Jean Bosco Kazura muri 2006.
Maj Gen Kazura yamaze hafi imyaka itanu n’igice ku buyobozi, ariko aza kwegura muri Nzeri 2011, manda ye ya kabiri itararangira. Icyo gihe yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Mu gihe cye, u Rwanda rwakiriye amarushanwa y’abatarengeje imyaka 20 n’abatarengeje imyaka 17 muri Afurika, ndetse Amavubi U-17 abona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2011. Hashinzwe kandi Isonga Football Academy yari igamije guteza imbere impano z’abakiri bato.
Nyuma ya Kazura haje Célestin Ntagungira, uzwi nka Abega, wari ufite inshingano zo kurangiza igihe cyari gisigaye kuri manda ya Kazura.
Muri Mutarama 2014, Vincent “De Gaulle” Nzamwita yatorewe kuyobora FERWAFA.
Nzamwita yamaze hafi imyaka ine ku buyobozi. Mu gihe cye, u Rwanda rwakiriye CHAN 2016, aho Amavubi yageze muri kimwe cya kane cy’irangiza.
Ariko ubuyobozi bwe bwaranzwe n’impaka, cyane cyane ku kibazo cya Daddy Birori, cyagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruvanwa mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu mpera za 2017, yakuye kandidatire ye mu matora yari ateganyijwe, avuga ko yabitewe n’impamvu bwite n’iz’umuryango.
Hakurikiyeho Brig. Gen. Jean Damascène Sekamana, watowe muri Werurwe 2018.
Sekamana yamaze hafi imyaka itatu n’igice, ariko ku wa 14 Mata 2021 yeguye mbere y’uko manda ye y’imyaka ine irangira. Impamvu yatangaje yari ijyanye no kutabasha guhuza inshingano zo kuyobora FERWAFA n’izindi nshingano ze bwite.
Mu gihe cye, Rayon Sports yakoze amateka igera mu matsinda no muri ¼ muri CAF Confederation Cup, ibintu byari bitarabaho ku ikipe yo mu Rwanda.
Nyuma ya Sekamana haje Olivier Mugabo Nizeyimana, watowe muri Kamena 2021. Nizeyimana wari Uturutse muri Mukura VS&L yari yitezweho kuramba no kugeza byinshi kuri ruhago nyarwanda benshi bemezaga ko iri kugera aharindimuka. Ariko na we ntabwo yageze ku musozo wa manda ye kuko yamaze hafi imyaka ibiri, maze yegura muri Mata 2023.
Ku mpamvu zo kwegura, havuzwe cyane cyane impamvu bwite n’ingorane zo guhuza inshingano za FERWAFA n’izindi nshingano.
Hari kandi ibibazo by’imiyoborere byagiye bivugwa muri icyo gihe, birimo amasezerano ya miliyari hafi ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda FERWAFA yari yaragiranye n’uruganda rw’imyenda rwa Masita. Icyakora, ibyo bibazo ntibyagombye gufatwa nk’impamvu yemejwe ko ari yo yonyine yatumye yegura.
Mu gihe Nizeyimana yari ayoboye, u Rwanda rwakiriye bwa mbere Inteko Rusange ya FIFA, yabereye i Kigali muri Werurwe 2023.
Uyu Mugabo wari umaze igihe mu mupira w’u Rwanda, abanyamupira benshi bemeranyaga ko ari we mukandida wari ukwiye kuyobora FERWAFA bakurikije imyaka yari ishize ayobora Mukura kandi ikagerageza kwitwara neza dore ko yanatwaye Igikombe cy’Amahoro ku ngoma ye, ariko ntibyarambye kuko byabaye urwishe yanka.
Nyuma ye, Alphonse Munyantwali. Yagiye ku buyobozi muri Kamena 2023, ahabwa kuyobora FERWAFA mu gihe cy’inzibacyuho no gutegura amatora mashya.
Munyantwali yamaze hafi imyaka ibiri, kugeza muri Kanama 2025 ubwo yeguraga ku nshingano zo kuyobora FERWAFA asimburwa na Shema Ngoga Fabrice nawe weguye.
Kuva FERWAFA hatangira Gutora abayobozi abayobozi, 5 gusa nibo basoje manda zabo naho 11 ntabwo bigeze babasha gusoza manda zabo.








