sangiza abandi

USA yafatiye ibihano Joseph Kabila wayoboye RDC

sangiza abandi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ku mugaragaro ko zafatiye ibihano Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashinjwa kugira uruhare mu guhungabanya umutekano wa RDC, cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Iki cyemezo cyatangajwe n’Urwego rwa Amerika rushinzwe kugenzura imari n’ibihano mpuzamahanga (Treasury Department).

Amerika ishinja Joseph Kabila kuba yaragize uruhare mu gushyigikira ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), rimaze imyaka irenga ine rirwana n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).

Ibi bihano bishingiye ku makuru avuga ko: Kabila yatanze ubufasha bw’amafaranga n’ibikoresho kuri AFC/M23,yagize uruhare mu gushishikariza bamwe mu basirikare ba FARDC kujya muri iri huriro,kugira uruhare mu migambi yo kugaba ibitero kuri FARDC aturutse hanze y’igihugu.

Kandi ko yashatse kongera kwinjira mu buzima bwa politiki akoresheje inzira zifatwa nk’izihungabanya ubutegetsi buriho

Washington ivuga ko ibyo bikorwa byagize uruhare rukomeye mu kongera umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ahakomeje kubera imirwano n’ubwicanyi byibasira abasivili.

Iki cyemezo cya Amerika kije gikurikira ibyari bimaze gufatwa na Leta ya RDC ubwayo umwaka ushize, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC rwakatiye Joseph Kabila igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya ibyaha bikomeye birimo:Kugambanira igihugu,Kugira uruhare mu mutwe ugamije gukuraho ubutegetsi n’Ibyaha byibasira inyokomuntu.

Ibi byakurikiye amakuru yavugaga ko yaba yaragaragaye mu mujyi wa Goma, ugenzurwa n’umutwe wa M23, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’uyu mutwe.

Byongeye kandi, Leta ya RDC yafatiye imitungo ye yose, ndetse isesa n’ishyaka rye rya PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie), ryigeze kuba imwe mu nkingi za politiki ye igihe yari ku butegetsi.

Joseph Kabila yabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wishwe.

Ifatirwa ry’ibihano kuri Joseph Kabila na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni intambwe ikomeye ishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza ha politiki n’umutekano wa RDC.

Photos:

[fluentform id="3"]