sangiza abandi

Uwavuze ko abafana ba Rayon Sports batari ‘smart’ ni we utari ‘smart’: Umuhanzi Safi Madiba

sangiza abandi

Umuhanzi w’umunyarwanda ariko utuye muri Canada, Safi Madiba yavuze ko umuntu wavuze ko abafana ba Rayon Sports batari ‘smart’ ahubwo ari we utari ‘smart’.

Safi Madiba uri mu Rwanda yavuze ibi ubwo yari abajijwe ku mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi yashize aho umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy yavugaga ko abafana ba Rayon Sports batari ‘Smart’.

Safi Madiba yari mu bitabiriye umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Al Ahly SC Wad Madani yo muri Sudan, wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2026.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports yongeye gutanga ibyishimo itsinda ibitego 2-1 byombi byatsinzwe na rutahizamu Kameni Herman Junior, uba umukino wa 9 Rayon Sports ikinnye itsinda kuva yatangira imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2025/26.

Nyuma y’umukino umuhanzi Safi Madiba yongeye kugaragaza urukundo afitiye iyi kipe, anasubiza amagambo yigeze kuvugwa ku bafana ba Rayon Sports.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Safi Madiba yabajijwe ku magambo atari meza yatangajwe na Tessy maze mu buryo butaziguye avuga ko uwavuze ayo magambo ari we utari smart, asobanura ko gukunda ikipe no kuyishyigikira nta ho bihuriye n’ubujiji.

Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba yavuze ko kuba umufana agaragaza amarangamutima akomeye ku ikipe akunda bidakwiye gufatwa nk’akajagari cyangwa akavuyo. 

Ku bwe, gukunda ikintu by’umutima no kukibamo amarangamutima ni ikintu abantu batagomba kwibeshyaho, yagize ati: “Kuba ukunda ikintu n’umutima wawe ntabwo ari akavuyo.”

Safi yanagaragaje ko urukundo afitiye Rayon Sports rurenga kure iby’umupira w’amaguru. 

Yavuze ko kuri we Rayon Sports ari umuryango, atari ikipe gusa, bityo ko n’abafana bayo abafata nk’abantu basangiye urukundo n’ikintu kimwe.

Usibye gusubiza abavuga nabi abafana ba Rayon Sports, Safi Madiba yatangaje ko afite gahunda yo gukora indirimbo nshya ya Rayon Sports, nk’umusanzu we mu gukomeza gushyigikira iyi kipe n’abafana bayo.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko mu byishimo bya Rayon Sports hari umuntu yifuzaga kubona muri ibyo bihe ariko utari uhari, yavugaga Mugemana Charles witabye Imana muri Mutarama uyu mwaka, akaba yari amaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.

Photos:

[fluentform id="3"]