Victoire Umuhoza Ingabire yabwiye Urukiko Rukuru ko atiteguye kuburana urubanza aregwamo ibyaha birimo gushinga cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, avuga ko ubuzima arimo muri gereza n’uburyo urubanza rwe rwateguwe bitamuhaye amahirwe ahagije yo kwitegura no kwisobanura uko bikwiye.
Ibi yabigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ubwo urubanza rwe rwatangiraga kuburanishwa mu mizi, avuga ko yamenyesheje urukiko izi nzitizi mu ibaruwa yarwandikiye ku wa 10 Kamena 2026.
Ati “Ntabwo ndi mu buryo bwo kuburanishwa kuko mu mubiri, mu mitekerereze no mu buryo bw’umwuka ntiteguye.”
Ingabire, yavuze ko atahawe amahirwe yo kubonana cyangwa kuganira n’abandi bantu umunani bareganwa na we nyuma y’uko dosiye zabo zihujwe, nyamara bo bari basanzwe baratangiye kuburana, ibintu yavuze ko byamubujije gutegura neza ubwiregure bwe.
Yanavuze ko atabashije kuvugana n’abagize umuryango we baba mu mahanga, ndetse agaragaza ko imibereho muri gereza imugiraho ingaruka zirimo kutabona buri gihe ibikoresho akenera kubera uburwayi bw’amenyo n’uruhu, anavuga ko atemererwa kujya gusenga ku Cyumweru.
Umwe mu banyamategeko be batatu, Me Gatera Gashabana, yasabye urukiko gusuzuma niba uburyo afungiwemo butabangamira uburenganzira bwe bwo kwiregura.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko impamvu zatanzwe na Ingabire zidashingiye ku nzitizi zemewe n’amategeko zatuma iburanisha risubikwa.
Ati “Ibyagaragajwe ahanini ni ibibazo by’amarangamutima. Twasuzumye niba hari inzitizi z’amategeko zatuma urubanza rudakomeza, dusanga nta zihari.”
Bwongeyeho ko ibibazo birebana n’imibereho yo muri gereza biri mu nshingano z’ubuyobozi bwa gereza, bityo bitakagombye guhagarika iburanisha.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko Rukuru rwasubitse iburanisha kugeza ku wa Kabiri, tariki ya 16 Kamena 2026, ari na bwo ruzafata umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Ingabire mbere yo kwemeza niba urubanza rukomeza kuburanishwa.
Ingabire Victoire Umuhoza akurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no guteza imvururu muri rubanda.
Yatawe muri yombi tariki ya 19 Kamena 2025, nyuma y’uko amakuru yatanzwe mu rubanza rw’itsinda ry’abantu 9 (bivugwa ko bari abayoboke b’ishyaka rye rya DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko) amushyize mu majwi.








