sangiza abandi

Volleyball: U Rwanda rwatsinze Nigeria mu guhatanira imyanya mu Gikombe cya Afurika

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo yatsinze iya Nigeria amaseti 3-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa 5-8 mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Tunis muri Tunisia.

Nyuma yo gusezererwa muri 1/4 n’ikipe y’igihugu ya Tunisia, u Rwanda rwakomeje imikino y’igikombe cya Afurika mu guhatanira imyanya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2026, yatanye mu mitwe na Nigeria yasezerewe na Maroc iyitsinze amaseti 3-2.

Umukino watangiye u Rwanda rwitwara neza rutsinda iseti ya mbere ku manota 25-23 ndetse n’iseti ya kabiri ku manota 25-20.

Mu iseti ya gatatu, Nigeria yabaye nk’izanzamura umutwe itanga u Rwanda kwinjira mu mukino ndetse ihita itwara iseti ku manota 25-18.

U Rwanda rwongeye kwitwara neza mu iseti ya kane ruyitwara ku manota 25-19, ruhita rutsinda umukino amaseti 3-1.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda ruzahura n’ikipe itsinda hagati ya Ghana na Misiri mu guhatanira umwanya wa 5-6, naho itsindwa izahura na Nigeria mu guhatanira umwanya wa 7-8.

Mu Gikombe cya Afurika cy’ubushize, u Rwanda rwari rwasoreje ku mwanya wa 6.

Photos:

[fluentform id="3"]