Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Helges IF yo muri Suède, yatangaje ko yahimbiye indirimbo umugore we Iribagiza Joy bamaze imyaka irindwi basezeranye imbere y’amategeko.
Mukunzi Yannick abinyujije kuri konti ye ya Instagram, ku wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2026 yagiye ahashyirwa ubutumwa bw’amasaaha 24 ‘Stories’ maze asangiza abamukurikira agace gato k’amajwi y’indirimbo yahimbiye umugore we.
Mu butumwa bwaherekeje iyi ndirimbo, Mukunzi yavuze ko ubwo yatunguraga umugore we akamwumvisha iyi ndirimbo byazamauye amarangamutima ye cyane maze ahita aturika arira .
Ati “ Ejo natunguye umugore wanjye muri iyi ndirimbo namukoreye, ahita aturika ararira , nzabasangiza indirimbo yose vuba”
Muri iyi ndirimbo Yannick Mukunzi atavuze izina ryayo, aba avuga imyato umugore we Joy asobanura nk’inshuti magara yabonye, agakomeza avuga ko ari umubyeyi w’intangarugero uha urukundo abana babo buri munsi.
Yannick na Joy batangiye gukundana muri 2015, urukundo rwabo rwaje gukura maze ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019, basezerana kubana akaramata imbere y’amategeko mu murenge wa Remera. Uyu muhango wabaye mbere y’uko Yannick Mukunzi yerekeza mu ikipe ya Sandvikens IF yakinaga mu cyiciro cya gatatu muri Suède icyo gihe.
Tariki ya 08 Mutarama 2023 Yannick Mukunzi yasabye anakwa umugore we Joy Iribagiza mu birori biryoheye ijisho byabereye muri Heaven Garden ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.
Umuryango wa Yannick Mukunzi na Joy Imana yawuhaye umugisha aho bafitanye abana babiri b’abahungu, Ethan Mukunzi na Titan Mukunzi.
Yannick Mukunzi na Joy Iribagiza bamaze imyaka irindwi basezeranye kubana akaramata imbere y’amategeko














