Kuri iki cyumweru , tariki 28 Nzeri 2025, nibwo hasozwaga Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 , yari imaze icyumweru ibera mu mihanda y’i Kigali.
Umunya-Slovenia Tadej Pogačar ni we wegukanye Umudali wa Zahabu, ahigitse Umubiligi Remco Evenopoel waje ku mwanya wa kabiri n’umunya-Ireland, Ben Healy wasoreje ku wa gatatu.
Iri siganwa ryari rikomeye ku rwego rwo hejuru nkuko byatangajwe n’abakinnyi batandukanye.
Impamvu ryarigiraga irikomeye, ni imiterere y’urugendo abakinnyi bari gukora aho harimo kuzenguruka ibice nko ku musozi wa Kigali ahazwi nka Noruveje, kwa Mutwe, kwa Mignone ndetse n’ibindi bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali isiganwa ryabereyemo.
Ku ntera y’ibilometero 267.5Km, isiganwa ryaje kurangira Tadej Pogačar ariwe wegukanye umudari wa zahabu aho yanikiriye bagenzi be akayobora isiganwa kuva basigaje ibilometero 100 kugera ku musozo waryo .
Ariko se uyu rurangiranwa wakoreye amateka i Kigali, ni muntu ki?
Tadej Pogačar yabonye izuba tariki 21 Nzeri 1998, avukira mu Majyaruguru y’umurwa mukuru w’Igihugu cya Slovenia, Ljubljana inyota yo kuba igihangange uyu musore yayigize akiri muto gusa icyo gihe inzozi ze zari ukuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru, cyane ko yanakinaga mu ikipe y’abato ya Nk Komenda.
Tadej wigaga mu mashuri abanza icyo gihe, inzozi zo kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru zaje gutangira kumuvamo ubwo mukuru we , Tilen, yatangiraga imyitozo mu ikipe yo gusiganwa ku magare ya ROG Ljubljana Cycling Club mu mwaka w’i 2007.
Tadej wari ufite imyaka icyenda y’amavuko icyo gihe , yahise atangira gukunda umukino wo gusiganwa ku magare ndetse atangira kurebako yatera ikirenge mu cya mukuru we maze na we akaba yaba umukinnyi wo gusiganwa ku magare.
Uko yinjiye mu mukino w’amagare
Mu mpera z’umwaka w’i 2008 Tadej yasinyishijwe mu ikipe yo gusiganwa ku magare y’abato ya ROG Ljubljana Cycling Club ari nayo yakinagamo mukuru we.
Ageze muri iyo kipe, yatangiye kwerekana impano idasanzwe ndetse buri muntu wabanaga nawe muri iyo kipe yamubonagamo ahazaza heza mu gusiganwa ku magare.
Afite imyaka 10 y’amavuko muri 2008, Tadej nibwo yakinnye isiganwa rye rya mbere mu mukino wo gusiganwa ku magare, nyuma yaho muri 2009 uyu musore atsinze irushanwa rye rya mbere mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Rikaba ryari irushanwa ry’abatarengeje imyaka 12 ryabereye mu Mujyi wa Krvavec muri Slovenia.
Nyuma yaho, uyu musore yakomeje umukino wo gusiganwa ku magare akinira amakipe atandukanye ndetse atozwa n’abatoza batandukanye.
Muri 2018 nibwo Isi yose yatangiye kumenya izina Pogacar ubwo hamwe n’ikipe y’Igihugu ye ya Slovenia,ubwo yegukanaga isiganwa rya Tour de l’avenir ribera mu Bufaransa .
Kumenyekana byaje bite ?
Nyuma yaho muri 2019 Tadej yasinyishijwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe yo gusiganwa ku magare ya UAE team Emirates maze hamwe n’iyi kipe, bahita begukana isiganwa rya Tour of California.
Muri uwo mwaka Tadej yegukanye kandi uduce dutatu (Etape) mu isiganwa rya Vuelta a España ndetse asoza iri siganwa ari ku mwanya wa gatatu.
Ni ayahe masiganwa akomeye amaze kwegukana ?
. Muri 2020 yegukanye Tour de France
. Muri 2021 yegukanye Tour de France
. Muri 2024 yegukanye Tour de France
.Muri 2024 yegukanye Gilo d’Italia
.Muri 2024 yegukanye umudari wa zahabu muri Shampiyona y’Isi , mu gusiganwa mu muhanda (Road Race)
. Muri 2025 yegukanye umudari wa zahabu muri Shampiyona y’Isi y’amagare yabereye i Kigali , mu gusiganwa mu muhanda (Road Race)
Tadej Pogacar afatwa nka nimero ya mbere mu gusiganwa ku magare biturutse ku buhanga bwe mu kunyonga igare,.
Mu mwaka wa 2024 yakoze amateka yo kwegukana imidari itatu ikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Muri iyo midari harimo uwo yegukanye mu isiganwa rya Tour de France, isiganwa rya Gilo d’Italia , ndetse n’umudari wa zahabu muri Shampiyona y’Isi y’amagare mu gusiganwa mu muhanda (Road Race), aka gahigo Tadej akaba agasangiye n’abakinnyi babiri bonyine mu mateka y’uyu mukino abo ni Eddy Merckx ndetse na Stephen Roche.
Ubuzima bwe bwite ni ubuhe ?
Tadej , mu mashuri yisumbuye uyu rurangiranwa yize ibijyanye no gukanika ibyuma byo mu nganda , ni mugihe nyuma yaho yize ibijyanye na siporo muri Kaminuza ya Kranj muri Slovenia ariko aza gucumbika amasomo ye atayasoje ajya gushyira ingufu ze mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Mu mwaka wa 2021 , tariki 17 Nzeri , abinyujije ku rukuta rwe Instagram Tadej, yasangije abafana be amafoto aho yari yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Urška Žigart na we ukina umukino wo gusiganwa ku magare.
Nyuma yaho mu kwezi kwa Kamena 2024 , abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Urska umukunzi wa Tadej Pogacar yatangaje ko bari mu myiteguro yo gukora ubukwe ariko bigoranye ahanini bitewe n’uburyo aba bombi baba bahugiye mu mikino itandukanye .











