sangiza abandi

5k Etienne yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga

sangiza abandi

Umunyarwenya Iryamukuru Etienne wamamaye nka 5K Etienne byumwihariko mu rwenya rwa ‘Bigombaguhinduka”, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Josiane bitegura kurushinga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Gashyantare 2026, uyu munyarwenya yifashishije urukuta rwe rwa Instagram asangiza amafoto atandatu ari kumwe n’umukunzi we Uwizeyimana Josiane ubwo yamwambikaga impeta, maze ayaherekesha amagambo avuga ko batangiye urudashira.

Ati “Irirashe neza, nawe ati ‘Ndabyemeye’ urudashira rutangiye ubu, ndagukunda Josiane”

Amakuru agera ku UMUNOTA.com avuga ko aba bombi bamaze igihe mu rukundo rw’urumamo ndetse bakaba bari mu myiteguro yo ku rushinga mu minsi ya vuba.

Mu Gushyingo 2025, 5K Etienne yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza [Bachelor’s Degree] muri Kaminuza ya Mount Kenya, aho yize mu ishami ry’ubucuruzi ndetse n’ikoranabuhanga, Business and ICT.

Kuva mu 2017, 5K Etienne ni umwe mu banyarwenya bagize umuriri ndetse no gukundwa byagahebuzo mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Uyu musore yamenyekanye cyane ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Bigomba Guhinduka yabanagamo na Mazimpaka Japhet.

Iri tsinda ryagize igikundiro ndetse no kwamamara gukomeye hagati y’umwaka wa 2019 – 2020 biturutse ku rwenya rurimo inyigisho batambutsaga bahwitura abantu, babibutsa kureka ingeso n’imigirire mibi, bagasoza bagira bati “Bigomba guhinduka”.

Photos:

[fluentform id="3"]