sangiza abandi

Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma, avugwa ibigwi byaranze ubuzima bwe

sangiza abandi

Alain Bernard Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yasezeweho bwa nyuma n’inshuti, umuryango n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye mu Bushinjacyaha no mu nzego za Leta.

Alain Mukuralinda wamenyekanye nka Alain Muku mu muziki, yitabye Imana tariki ya 4 Mata 2025, azize uburwayi bw’umutima, aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Mata 2025, ni bwo Alain Muku yasezeweho bwa nyuma.

Ni umuhango watangiriye mu rugo rwe ruri mu Karere ka Kicukiro, mbere yo gusezerwaho bwa nyuma muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Rulindo mu Karere ka Rulindo.

Misa yo kumusabira yayobowe na Antoine Cardinal Kambanda. Yagaragaje ko Mukuralinda yari afite ukwemera n’ukwizera kuzuye.

Yagize ati “Ni byo byamuhaye imbaraga zo gukora inshingano yakoze neza. Yari umuntu ukunda abantu kubera urukundo akunda Imana.”

Abagize umuryango we barimo umugore we n’abana babiri yasiye, babanje kuvuga ku mateka ya Alain Muku n’urwibutso yabasigiye.

Mu batanze ubuhamya harimo Umushoramari Sina Gerard, wari inshuti ye magara. Yakomoje ku butwari n’ubumuntu bwamuranze mu gihe yamaze ku Isi.

Yagize ati “Agiye umuryango, igihugu n’Isi yose ikimukeneye.”

Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma muri Kiliziya, Alain Mukuralinda arashyingurwa mu Irimbi rya Paruwasi ya Rulindo.

Alain Mukurarinda yavutse mu 1970, avukira mu cyahoze ari Butare, aho ababyeyi be bakoraga mu kigo cy’abafite ubumuga cya HVP Gatagara. Nyuma y’imyaka ibiri ababyeyi be baje kwimukira mu Mujyi wa Kigali, ari naho yize amashuri y’incuke n’abanza muri APE Rugunga.

Amashuri yisumbuye yayize mu i Rwamagana mu bijyanye n’Icungamutungo, asozanya amanota meza amwemerera gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, icyo gihe yitwaga UNR, gusa ntiyahiga kubera ibihe by’intambara u Rwanda rwahise rujyamo mu 1994.

Mukuralinda yaje gukomereza amashuri muri Kaminuza yo mu Bubiligi, aho yageze agiye kwiga Science Politique et Sociale, ariko aza kwanga aya masomo kuko yarimo imibare atiyumvagamo, ahitamo kwiga Amategeko.

Muri iki gihugu kandi ni ho yaje guhurira na bamwe mu bahanzi bamufashije mu muziki barimo Aaron Nitunga na Christophe Matata.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye yakoze imenyerezamwunga i Bruxelles, nyuma akomereza muri Canada aho yagiye kwihugura mu Cyongereza, aza kugaruka mu Rwanda mu 2002, ari nabwo yatangiye imirimo nk’Umushinjacyaha mu Rukiko rw’Ubujurire.

Ni imirimo yamazemo imyaka isaga 13, aho yabaye Umuyobozi w’Urwego rwa Gasabo, akora mu Bushinjacyaha Bukuru nk’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, aba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha ndetse akora no mu ishami ry’imanza ndengamupaka.

Mu 2015 yaje kwimukana n’umuryango we bajya mu Buholandi, nyuma y’uko umugore we yari abonye akazi ku cyicaro gikuru cya Heineken, nyuma y’imyaka itatu bimukiye muri Côte d’Ivoire nabwo ku mpamvu z’akazi.

Mu 2021 ni bwo Alain Muku n’umuryango we bagarutse mu Rwanda, ari nabwo nyuma yaho gato yahise ahabwa imirimo y’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yungirije Yolande Makolo wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma mu 2021.

Alain Muku yanditse ibitabo birimo “Qui Manipule qui ” kivuga ku rubanza rwa Ingabire Victoire, yagaragayemo ari mu Bashinyacyaha barwo.

Nk’umuhanzi, Alain Muku yahimbye indirimbo zakunzwe na benshi zirimo ‘Murekatete’, ‘Umuseke Weya’, iza Noheli n’Ubunani zirimo ‘Noheli Nziza’, ‘Gloria’ n’izindi.

Kubera urukundo yari afitiye umuziki, Alain Muku yashinze Inzu ifasha abahanzi yise ‘The Boss Papa’ yafashije abarimo Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu, Clarisse Karasira ndetse n’ibindi bikorwa bifasha abahanzi birimo Irushanwa “Hanga Higa” yateguraga.

Alain Muku yari umukunzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho yagiye ahimba indirimbo nyinshi zirimo “Tsinda Batsinde” y’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ndetse n’andi makipe arimo Rayon Sports, APR FC, Mukura VS na Kiyovu Sports. Yanashinze ikipe y’umupira w’amaguru yise “Tsinda Batsinde”, ikina mu cyiciro cya kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]