Dr Denis Mukwege hamwe n’abaharanira uburenganzira bw’ibidukikije muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo batakambiye perezida Felix Tshisekedi kudashyira umukono kw’itangazo ry’amahame hagati ya RDC n’u Rwanda, igihugu bavuga ko cyateye igihugu cyabo.
Ni bikubiye mu ibaruwa basohoye isaba ko umukuru w’igihugu cyabo adatanga amabuye y’agaciro y’Abanyekongo no gushyira ubutabera bw’inzabacyuho mu bikorwa byose byo kugarura amahoro no gushyimangira amahoro.
Muri iyo baruwa bagize bati: “Turasaba kudatanga amabuye y’agaciro ya Congo, gushyiraho akanya kugirango byorohereze inama z’ibihugu zirimo imiryango yose mu gihugu, harimo n’abagize inteko ishinga amategeko, mbere yo kubyemeza mu izina ry’abaturage ba Congo, no kurengera inyungu z’abaturage biki gihugu mu ruzinduko rwanyu rutaha i Washington DC.”
Bibukije kandi perezida Felix Tshisekedi amagambo ya Papa Fransisco uheruka kwitaba Imana, ayo yasenze asaba abateye iki gihugu kugikuramo amaboko no muri Afrika.
Nkuko iyo baruwa ikomeza ivuga nuko Papa Fransisco yasenze agira ati: “Nyuma y’ubukoloni bwa politiki hatangijwe ubukoloni mu bukungu.
‘’Kubera iyo mpamvu iki gihugu kikaba cyarasahuwe cyane ntigisobora gukura bihagije inyungu mu mutungo wacyo.Twibera mu bihombo imbuto z’ubutaka bwayo zigira mu banyamahanga. Mukure amaboko yanyu muri RDC muri Afrika! Mureke kuniga Afrika, ntabwo ari ikirombe cyangwa ubutaka bwo gusahurwa.”
Iyi baruwa ikaba yashyizweho umukono na Dr Denis Mukwege watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel, ndetse na Bobo Kabamba, Jean Claude Katende, Jean Claude Mputu n’abandi baharanira kurengera ibidukikije.