Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyatangaje ko cyafunze izindi nganda 12 zenga ibinyibwa itegeka ko byose bivanwa ku isoko
ziba 148 zimaze gufungwa kuva iyi gahunda yatangira.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze inganda zose zikora ibinyobwa bisembuye zibarizwa mu cyiciro cya kane (Umugereka wa IV), gitesha agaciro n’impushya zose zari zarahawe izo nganda zo gukora ibinyobwa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 6 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo gifashwe mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage
Iki kigo cyategetse ko ibinyobwa byose byakozwe n’inganda bihita bihagarikwa ku isoko, ndetse ababicuruza bakabireka kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.
Rwanda FDA yanasabye ba nyiri izo nganda guhita batangira gukusanya ibinyobwa byabo aho byacururizwaga hose, bakabikusanya bakabijyana aho byakorewe kugira ngo bisubizwe cyangwa byangizwe hakurikijwe amabwiriza.
Abakora ibyo binyobwa bahawe igihe kitarenze amezi atatu yo kugeza kuri Rwanda FDA raporo igaragaza uko igikorwa cyo kubikura ku isoko cyakozwe.
Abacuruza n’abakwirakwiza ibyo binyobwa na bo bategetswe guhita babihagarika, bakabibika ahabugenewe mu gihe bategereje kubisubiza ababibahaye cyangwa ababikora, nk’uko iri tangazo ribiteganya.
Rwanda FDA yashimangiye ko kubahiriza aya mabwiriza bitabangamiye izindi ngamba zose ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga uru rwego.
Ibikorwa byo guhagarika inganda zenga ibisembuye byatangiye ku wa 3 Kanama 2026 muri gahunda yo guhangana no gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bimaze iminsi bitera ibibazo birimo n’urupfu Abanyarwanda.
Muri iyi gahunda kandi Rwanda FDA yahagaritse itumizwa ry’amakoko y’inzoga 52 zituruka mu mahanga.








