sangiza abandi

Basketball: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere mu Gikombe cy’Afurika cya U-18

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 mu bangavu yatsinzwe na Senegal amanota 78-38 mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Afurika kiri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Kuri uyu wa Kane tariki 6 Kanama 2026 nibwo ikipe y’u Rwanda y’umutoza Mugabe Aristide yakinnye umukino wa mbere mu Gikombe cya Afurika cya 2026.

Uyu mukino wagoye cyane ikipe y’u Rwanda kuko rwarushijwe by’umwihariko mu ntangiriro z’umukino n’ubwo yagiye kurangiza umukino igerageza guhangana.

Mu gace ka mbere u Rwanda rwatsinzwe amanota 24-10, mu gace ka kabiri rutsindwa amanota 24-7, mu gace ka gatatu rutsindwa amanota 17-11 naho mu gace ka kane rutsindwa amanota 13-10.

Ntamukinnyi w’u Rwanda byibuze wanagejeje amanota 10 muri uyu mukino kuko uwatsinze menshi ni Mugisha Calvin watsinze amanota 9 mu gihe ku ruhande rwa Senegal byibuze abakinnyi 4 batsinze amanota ari hejuru y’icumi.

U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Senegal, Cameroon na Tunisia ruzakina umukino wa kabiri mu itsinda ku wa Gatandatu tariki 8 Kanama 2026 rukina na Cameroon.

Kugeza ubu iri tsinda riyobowe na Senegal, Cameroon ni iya kabiri, Tunisia ni iya gatatu naho u Rwanda ni urwa kane ari narwo rwanyuma.

Photos:

[fluentform id="3"]