Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RBC, Candy Basomingera yagaragaje ko siporo ari urwego rw’ingenzi mu iterambere rya Afurika, kubera amahirwe itanga mu kwinjiza amadovize.
Ni ibyo yagarutseho mu kuganiro yagiranye n’intangazamakuru ku Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, kijyanye nisozwa ry’agace ka Sahara Conference mu mikino ya BAL, yaberaga i Dakar muri Senegal.
Basomingera yavuze ko kuva mu 2021, u Rwanda rwakiriye amarushanwa mpuzamahanga ya siporo arenga 70, yinjije amafaranga arenga miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika.
Yavuze kandi ko u Rwanda kwakira BAL atari irushanwa gusa, ahubwo ari urubuga rw’iterambere ry’urubyiruko, guhanga udushya, no kwamamaza Afurika ku rwego mpuzamahanga.
Basomingera yavuze ko BAL izafasha mu kwamamaza impano z’abanyarwanda, ndetse yongeraho ko BAL ari urugero rw’uko Afurika ifite ubushobozi bwo kwigaragaza no guteza imbere ubukungu bushingiye kuri siporo.
Yashimiye kandi Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, kubera icyerekezo cye cyatumye umukino wa basketball yo muri Afurika igera ku rwego rwo hejuru.
Nyuma y’aka gace ka Sahara Conference, yasoje ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi, amaso yose ahanzwe Nile Conference izabera i Kigali, muri BK Arena, kuva tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi. Iyi mikino izagendana n’ibirori, ibitaramo ndetse n’inama bikomeye.
Mu itsinda rya Nile Conference, ikipe ya APR BBC niyo izahagararira u Rwanda, izakina na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball yo muri Afurika y’Epfo, na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.
BAL 2025 irimo amakipe 12 agabanyijwe mu matsinda atatu: Sahara, Nile na Kalahari Conference. Nyuma hazakurikiraho imikino ya nyuma izabera muri SunBet Arena, Pretoria muri Afurika y’Epfo muri Kamena.







