Ku nshuro ya mbere binyuze mu masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA), Guverinoma y’u Rwanda yohereje umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri Ghana.
Mu bicuruzwa byoherejwe harimo ibilo 400 by’ikawa, ibilo 400 by’icyayi, litiro 100 z’amavuta akomoka kuri avoka na litiro 50 z’ubuki, byose byongerewe agaciro.
Iyi gahunda yakozwe mu buryo bwo korohereza abafite imishinga mito n’iciriritse itunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kubyaza amasoko mpuzamahanga umusaruro, bigakorwa bihurije hamwe cyane ko bitashobokaga ku muntu umwe.
RwandAir yemereye abo ba rwiyemezamirimo ko nibazajya bageza kuri toni imwe y’ibicuruzwa bazajya bishyuzwa idolari rimwe ku kilo, bitaba ibyo bakishyuzwa 1,8$. Ikindi ni uko ibihugu bazajya boherezamo ibyo bicuruzwa binyuze mu masezerano y’Isoko Rusange, bazajya bakurirwaho amahoro ya gasutamo.
Aba bacuruzi bazajya bafashwa n’ikigo IGIRE Continental Trading Company, cyemerewe gukora ubucuruzi binyuze mu masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, cyiyongera ku cyo muri Kenya, Misiri n’ikindi kigiye gutangizwa muri Ghana.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye ari imiryango ifunguwe ku bikorera n’abafite imishinga mito n’iciriritse kugira ngo babyaze umusaruro Isoko Rusange rya Afurika.
Yanatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu kongerera umusaruro agaciro, hagabanywa ibyoherezwa mu mahanga bidatunganyijwe, mu kongera inyungu abacuruzi babona.
AFCFTA ni ryo soko ryagutse ku Isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango y’ubukungu itandukanye. Kugeza ubu ibihugu 47 ni byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi bya mbere byamaze gutangira gukora ubucuruzi binyuze muri ayo masezerano rusange.







