sangiza abandi

Donald Trump yigaramye ibya RDC n’u Rwanda yikoma Ramaphosa

sangiza abandi

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yavuze ko ntaho ahuriye n’ibya Congo Kinshasa n’u Rwanda, ariko avuga ko hari intumwa ifite ubuhanga igihugu cye cyohereje gukurikirana ibibazo bihari, kandi ko irimo gukora akazi gakomeye mu guhuza ibi bihugu byombi.

Ibi perezida Trump yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, iki kiganiro cyabereye mu biro bye ‘White House’ i Washington DC.

Ibinyamakuru byinshi byanditse ko Trump yagitezemo Ramaphosa umutego, ubwo yamwerekaga amashusho arimo indirimbo n’amagambo y’urwango bivugwa na bamwe mu baturage ba Afurika y’Epfo babwira abazungu b’abahinzi baba muri icyo gihugu ko bazabica.

Mubarimo bavuga ayo magambo harimo na Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Afurika y’Epfo, ariko ntihagire icyo ubutegetsi bubikoraho.

Akaba ari na yo mpamvu Trump yiyemeje guha ubuhungiro abo bazungu avuga ko barimo gukorerwa Jenoside.

Ibyakurikiyeho, abanyamakuru babajije Trump icyo arimo akora ku bibazo by’u Rwanda na RDC, avuga ko we ntacyo yabikoraho.

Ati “Ntaho mpuriye n’u Rwanda na Congo Kinshasa, ariko hari umuntu ufite ubwo buhanga mu butegetsi bwacu noherejeyo kandi yakoze akazi kadasanzwe, niko mbibona. Ariko tuzaba tubireba.”

Perezida Ramaphosa yanabwiye Perezida Trump ko igihugu cye n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Amajyepfo byari bifite ingabo muri RDC byazikuyeyo kugira ngo amahoro abashe ku boneka.

Avuga ko RDC ibonye amahoro n’akarere kose irimo kahita kayagira.

Trump ni bwo yahise atangaza ko ibibera muri RDC ari amahano, ngo kuko igihe cyose hava inkuru z’abantu bicwa, aribwo yavugaga ko abantu yoherejeyo barimo bakora akazi gakomeye.

Perezida Trump yeretse Ramaphosa raporo ziva muri RDC zigaragaza ubwicanyi buberayo, ahanini ubwo bwicanyi bubera mu Burasizuba bwayo.

Ibi bibaye mu gihe RDC yemeye kuganira n’umutwe wa M23, aho bihuzwa n’igihugu cya Qatar. Ndetse kandi u Rwanda na Congo Kinshasa nabyo abakuru b’ibi bihugu baheruka guhurira i Doha muri Qatar bahujwe na Emir Sheikh Termin Bin.

Hagati aho, u Rwanda na Congo kandi, byakiriye inyandiko zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikubiyemo imbanziriza mushinga y’amasezerano y’amahoro.

Biteganijwe ko mu kwezi gutaha ibi bihugu byombi, bizasinya amasezerano y’ubwumvikane imbere ya perezida Donald Trump. Ni amasezerano yitezwe ko azarangiza intambara ziri kubera mu burasizuba bwa Congo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka