Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 20 uzaba tariki 5 Nzeri 2025.
Iyi tariki yashyizwe ahagaragara binyuze mu itangazo ryasohowe na RDB, ku rukuta rwayo rwa X, kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025.
Uyu muhango usanzwe ubera mu Karere ka Musanze, ahari Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, wagombaga kuba umwaka ushize, uza gusubikwa kubera Icyorezo cya Marburg.
Kuva mu 2005, Leta y’u Rwanda yashyizeho ku buryo buhoraho umuhango wo Kwita Izina, hagamijwe kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi no kwishimira iterambere ryazo ku Gihugu by’umwihariko abaturiye aho ziba.
Uyu muhango waherukaga kuba mu 2023, wari witabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye barimo Icyamamare muri Sinema Idris Elba n’umugore we Elba, Winston Duke, abakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru barimo Sol Campbell wakiniye Arsenal na Newcastle, Didier Yves Drogba Tébily, wanditse amateka muri Chelsea n’abandi.
Ibi ni bimwe mu bishimangira uburyo ubukerarugendo bw’ingagi bwazamutse mu myaka yashize, aho mu 2024, u Rwanda rwakiriye abashyitsi 1.36 miliyoni, bituma ubukerarugendo bwinjiza miliyoni $647, bivuze ko bwazamutseho 27% ugereranije na 2023, ni mu gihe mu 2023 u Rwanda rwakiriye abashyitsi 1.4 miliyoni, bituma ubukerarugendo bwinjiza miliyoni $620.
Mu rwego rwo guteza imbere abaturiye Pariki z’Igihugu zirimo n’iy’Ibirunga, u Rwanda rwashyizeho gahunda ya ‘Revenue Share Programme’ aho rufata10% by’amafaranga yinjijwe mu bukerarugendo buzikorerwamo agashyirwa mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage batuye mu nkengero zazo. Kuva iyi gahunda yatangira mu 2005, hamaze gushorwa arenga miliyari 10 Frw mu mishinga isaga 1,108.