sangiza abandi

Konyagi, Kiwingu na K-Vant mu bwoko bw’inzoga 52 zitumizwa hanze FDA yahagaritse

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafashe icyemezo cyo guhagarika itumizwa mu Rwanda ry’inzoga 52 zituruka mu mahanga, zirimo Bond 7, Kiwingu, Konyagi, Gilbey’s n’izindi, mu rwego rwo gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 5 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko izo nzoga zitagomba kongera kwinjizwa mu gihugu, inategeka abazitumizaga guhita batangiza igikorwa cyo kuzikusanya no kuzikura ku isoko.

Iki kigo cyasabye kandi ko abazitumiza mu mahanga bahita bamenyesha abazikwirakwiza hose mu gihugu kugira ngo bazikusanye bazisubize mu bubiko bw’abazitumije.

Rwanda FDA yanategetse ko raporo igaragaza uko igikorwa cyo kuzikusanya cyagenze igomba kuyigezwaho bitarenze iminsi itatu y’akazi, ibarwa guhera ku wa 5 Kanama 2026.

Iyi gahunda ije ikurikira izindi ngamba zikomeye u Rwanda rukomeje gufata mu guhangana n’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge. Mu minsi ishize, Rwanda FDA yari imaze gufunga inganda 136 zakoraga bene ibyo binyobwa imbere mu gihugu, ndetse inatangira gukusanya no kumena ethanol yakoreshwaga mu kubikora.

Kugeza ubu, litiro zisaga ibihumbi 470 za ethanol zimaze gukusanywa mu Mujyi wa Kigali, zikaba ziteganyijwe kumenwa kugira ngo zidakomeza gukoreshwa mu gukora ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Izi ngamba zije mu gihe inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje guteza ingaruka zikomeye.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga  2026, amavuriro atandukanye mu gihugu yakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga aho 50 bapfuye abasaga ibihumbi 11 babatswe n’inzoga mu gihe abarenga 100 bahumye burundu naho abana 20 bari ku byuma biyungura amaraso.

Rwanda FDA ivuga ko izakomeza gukaza ubugenzuzi no gufata ibyemezo bikomeye ku muntu cyangwa ikigo cyose kizagaragara gitubahiriza amabwiriza agamije kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.

FDA yahagaritse inzoga 52 zitumizwa hanze zirimo na Konyagi
K-Vant iri mu nzoga zitumizwa hanze zahagaritswe

Photos:

[fluentform id="3"]