sangiza abandi

Abakozi ba RHA batahanye umukoro nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

sangiza abandi

Abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere Imiturire, Rwanda Housing Authority, RHA, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, cyabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Abakozi ba RHA basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa n’urugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda.

Abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere Imiturire bashyize indabo ku mva, banunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zisaga ibihumbi 250 ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Nyuma y’iki gikorwa, abakozi n’abayobozi ba Rwanda Housing Authority bakomereje mu biganiro n’ubuhamya bigaruka ahanini ku kwerekana amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority, Alphonse Rukaburandekwe, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Tugomba kubaho tukaberaho n’abavandimwe bacu bishwe muri Jenoside.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo Kwibuka kigamije gufasha buri wese kuzirikana ko afite uruhare mu guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazasubira.

Yagize ati “Iyo tuvuze Never Again, biba bikwiye kutubera umwanya wo kuvuga ngo duharanire ko Jenoside itazongera ukundi. Twabonye usibye u Rwanda hari n’ahandi yabaye, ubutwari tugomba ku bavandimwe, ababyeyi batambutse muri Jenoside butubere ingufu zo guharanira ko bitazongera ukundi.”

Mu buhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Gasasira Jean Maurice Sadam, yavuze urugendo rwe muri Jenoside n’uburyo yiciwe ababyeyi bombi.

Yibuka ko Nyina yishwe n’Interahamwe zimusanze munsi y’igitanda aho yari yihishe n’uruhinja ndetse nyuma yo kumwica ni we wicukuriye icyobo cyo kumushyinguramo.

Gasasira yanavuze uburyo Se yishwe urw’agashinyaguro, bigatuma abura ababyeyi bombi.

Mu buhamya bwe, yavuze ko yabashije guhunga akarokokera kuri Kiliziya ya Saint Famille bitoroshye kuko Interahamwe zahoraga ziza kuhatwara Abatutsi bari bahihishe.

Nsengimana Alphonse wari uhagarariye Umuryango wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu yavuze kwibuka ari igikorwa cyiza n’umwanya wo kuzirikana urugendo rw’imyaka 31 u Rwanda rumaze rwiyubaka ndetse Abanyarwanda bubaka ubudaheranwa.

Yagarutse ku mateka y’u Rwanda kuva mbere y’ubukoloni, aho Abanyarwanda bari bahuriye mu moko asaga 18 ariko babanye neza, bakarangwa no gukunda no kurengera ubusugire bw’Igihugu, nyuma mu myaka yaza 59 bagatangira kubibwamo amacakubiri ari na yo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100.

Yakomeje avuga ko IBUKA yishimira imiyoborere myiza ya Repubulika y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ati “Abarokotse Jenoside duha agaciro cyane cyane aho imiyoborere myiza itugejeje, abarokotse baherekejwe mu rugendo rwo kwiyubaka n’uyu munsi, babashije gusubirana ubuzima, habaho gushakirwa amacumbi, abajya kwiga basubira ku ishuri turiga, havamo abadogiteri, havamo ba afande. Nanjye abo nigishije ubu ni abantu bakomeye bafite icyo bamariye Igihugu. Ni itandukaniro ry’imiyoborere myiza n’imiyoborere mibi.”

Lieutenant Colonel Safari Marcel waje ari Intumwa ya Minisiteri y’Ingabo akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, na we yagarutse ku rugendo rwo kubohora Igihugu, avuga ubutwari bwa Perezida Kagame n’abo bafatanyije muri urwo rugamba.

Yashimiye Inkotanyi zitagize umutima wo kwihorera ahubwo zigahitamo kubakana Igihugu n’abahigaga Abatutsi.

Ltd Col Safari Marcel yasabye Abanyarwanda kwimenya, gukunda Igihugu, kugikorera no kurwanya amacakubiri, anibutsa urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo, kwigishanya ibibi byayo, ahubwo rugakunda Igihugu ndetse rukagikorera kuko umutekano wacyo wo urinzwe neza.

Umuyobozi wa RHA asinya mu gitabo cy’urwibutso
Abayobozi ba RHA bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside
Abakozi ba RHA binamiye abazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Gisozi
Inzego zitandukanye zifatanyije na RHA mu gikorwa cyo Kwibuka
Bahawe ikiganiro kigaruka ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yihanganishije abarokotse Jenoside
Gasasira Jean Maurice Sadam, yatanze ubuhamya ku rugendo rwe muri Jenoside
Lieutenant Colonel Safari Marcel yavuze ku rugendo two kubohora igihugu n’ubutwari bwa Perezida Kagame
Nsengimana Alphonse wari uhagarariye Umuryango wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu
Abakozi ba RHA bafashe ifoto y’urwibutso
Custom comment form

Amakuru Aheruka