Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Bagabe yagaragaje ko mu cyerekezo 2050, hazajya hakorwa ubuhinzi bushingiye ku masezerano n’ibigo by’imari ku buryo umuhinzi atazajya ashora adafite isoko azagemurira.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa gatanu, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Imurikabikorwa rya 18 ry’Ubuhinzi n’Ubworozi riri kubera ku Mulindi mu karere ka Gasabo, rifite insanganyamatsiko igira iti: “Duteza imbere guhanga ibishya n’ishoramari mu buhinzi n’ubworozi bidahungabanywa n’ibihe.”
Ni igikorwa cyatangiye ku itariki ya 18 Kamena- 27 Kamena 2025, kitabiriwe n’abahinzi n’aborozi basaga 500 baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika ndetse n’abayobozi n’Abafatanyabikorwa mu buhinzi n’Ubworozi barimo n’ibigo by’imari bikorana nabo.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Bagabe mu ijambo rye yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi bitanga umusanzu ukomeye mu bukungu bw’igihugu, kuko 70% by’inganda bikoresha ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Yavuze ko gahunda ya Leta yo kwihutisha ubukungu, NST2 igamije kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhunzi n’ubworozi ku kigero cya 50%, no kuzamura ubuhinzi ku kigero kiri hejuru ya 6% buri mwaka.
Hateganyijwe kandi ko ishoramari ry’abikorera rigomba kwikuba kabiri, rikava kuri miliyari 1.4 rikagera kuri miliyari 4.6 z’amadorari ya Amerika muri 2029.
Kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga bigomba kwikuba bikava kuri miliyoni 875 z’amadorari bikagera kuri miliyari 1.9 z’amadorari mu 2029, naho inguzanyo mu buhinzi izazamuka ive ku kigero cya 6% igere ku 10% mu 2029.
Guverinoma yashyizeho inguzanyo ku nyungu nto binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari bigera kuri 18, mu myaka ibiri ishize hateganyijwe miliyari 31 Frw, muri ayo miliyari 17 Frw zamaze gutangwa mu gufasha abahinzi, yiyongera ku zindi gahunda nka ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi’ itanga ubwishingizi ku kigero cya 40% y’ikiguzi.
Guverinoma y’u Rwanda imaze gutanga miliyari hafi 5 Frw muri gahunda yo kunganira ibihingwa umunani n’amatungo y’amoko ane, ndetse abahinzi n’aborozi barahamagarirwa kwitabira ku kigero cyo hekuru iyi gahunda y’ubwishingizi.
Minisitiri Dr. Bagabe agaragaza ko iri murikabikorwa ari urubuga rwo gukemura ibibazo no gusangiza ubumenyi ku buhinzi n’ubworozi.
Ati” Imurikabikorwa nk’iri ni urubuga rwo gutanga ibisubizo ku bibazo by’ubuhinzi n’ubworozi, ritangirwamo ubumenyi n’imikoranire mishya yo guteza imbere ubucuruzi.”
Yakomeje ashima abitabiriye iri murikabikorwa by’umwihariko ibikorwa by’urubyiruko birimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutunganya umusaruro, bitanga ishusho y’uko ubuhinzi n’ubworozi bigana aheza.
Yongeraho ko icyerekezo cy’umwaka wa 2050, hazajya hakorwa ubuhinzi bushingiye ku isoko rihari, mu rwego rwo kwirinda umusaruro upfa ubusa.
Ati ” Icyerekezo cy’umwaka wa 2050 ni ubuhinzi bushingiye ku isoko, ni ugukoresha ikoranabuhanga, imbuto n’ifumbire, ni uguhinga hashingiwe ku masezerano ndetse n’imikoranire n’ibigo by’imari, bivuze ko umuntu adakwiye gushora adafite isoko azagemurira.”
Iri murikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryatangiye bwa mbere mu 2007 ritangijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ni igikorwa cy’indashyikirwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi, aho hamurikwa ibikoresho n’ikoranabuhanga rigezweho, umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse hagatangwa n’ibiganiro nyunguranabitekerezo ku buhinzi n’ubworozi.
















