sangiza abandi

Perezida Paul Kagame agiye kugirira uruzinduko rwa mbere mu gihugu cya Lativiya

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame ategerejwe mu gihugu cya Lativiya, aho biteganyijwe ko hazafungurwa urwibutso rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzatangizwa mu isomero ry’iki gihugu rizwi nka Castle of Light.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko kuva tariki ya 1-3 Nzeri 2024,  Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko muri leta ya Baltic. ndetse rukazaba ari urwa mbere agiriye muri iki gihugu nka Perezida w’u Rwanda. 

Yakomeje avuga ko muri uru ruzinduko biteganyijwe ko hazafungurwa urwibutso rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzaba ari urwa mbere rwubatswe muri Leta ya Baltic no mu Burayi bw’i Burasirazuba.

Ati” Muri uru ruzinduko, hazafungurwa urwibutso rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzatangizwa mu isomero ry’igihugu cya Lativiya (“Castle of Light”).

Uru ruzaba urwibutso rwa mbere rwa Jenoside rwubatswe muri Leta ya Baltic no mu Burayi bw’i Burasirazuba.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]