sangiza abandi

U Rwanda na RDC byateye intambwe mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo

sangiza abandi

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byashyize umukono ku masezerano y’amahoro agamije gushakira umuti w’ibibazo by’umutekano muke bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.

Aya masezerano yasinyiwe i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Aya masezerano yarategerejwe n’impande zombi ni intambwe ikomeye mu rwego rwo kongera kubaka icyizere no kugarura amahoro arambye hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko amasezerano ashingiye ku mwanzuro wo gushyiraho urwego ruhuriweho n’impande zombi ruzajya rushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano.

Ati “Icya mbere kizaherwaho ni ugushyira mu bikorwa gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR, bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”

Uretse ibyo, amasezerano anateganya uruhare rw’u Rwanda mu gucyura impunzi z’Abarundi n’Abanye-Congo ziri mu Rwanda, hakoreshejwe ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo habayeho amasezerano menshi atigeze yubahirizwa mu bihe byashize, iyi nshuro hari icyizere gishingiye ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga, barimo na Qatar.

Ati” Nta gushidikanya ko inzira iri imbere itazoroha, ariko hamwe n’ubufasha bwa Amerika n’abandi bafatanyabikorwa, twizeye ko iri ari igaruriro tugezeho. U Rwanda rwiteguye gukorana na RDC mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje.”

Aya masezerano yasinywe ahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco A. Rubio, n’Umujyanama Mukuru wa Amerika ku bijyanye n’Afurika, Massad Boulos.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]