Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu biro bye bya White House, nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro agamije kurangiza intambara imaze imyaka irenga 30 mu burasirazuba bwa Congo.
Aya masezerano, yasinyiwe ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, yasinyiwe i Washington, ndetse akaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushaka amahoro, umutekano n’ubwiyunge mu Karere k’Ibiyaga bigari kamaze igihe kibasiwe n’ibibazo bya politiki n’intambara.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Trump yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kurangiza imwe mu ntambara z’igihe kirekire kandi zibabaje Isi yabonye.
Ati” Uyu munsi intambara igeze ku iherezo n’akarere kose gatangiye urupapuro rushya rw’icyizere, ubumwe, amahirwe n’amahoro. Hari hashize igihe tubitegereje. Hari uwavuze ngo ni yo ntambara ikomeye yabayeho nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, birababaje ariko tugiye kuyirangiza.”
Yongeyeho ko ibiganiro byagenze neza kubera ubufatanye bw’inzego za politiki, ubufasha mpuzamahanga n’ubushake bwa bw’impande zombi zirebwa n’ikibazo mu kugarura amahoro.
Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, ari nawe wari uhagarariye igikorwa cy’isinywa ry’amasezerano, yashimangiye ko aya masezerano ari amateka.
Ati” Ni igihe kidasanzwe nyuma y’imyaka 30 y’intambara.” Ndetse ashima impande zombi ku bw’ubutwari n’ubushake bwagaragajwe mu guharanira amahoro.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye intambwe yatewe, ariko anemeza ko urugendo rugikomeza kandi rutoroshye.
Ati” Uyu ni umunsi w’amateka kuko ni umunsi wasinyweho amasezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda ashyira iherezo ku makimbirane amaze imyaka 30. Nta gushidikanya ko inzira ikiri ndende. Hari amasezerano yagiye asinywa ntagerweho. Ariko hamwe n’inkunga ikomeye ya Amerika n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga, turemera ko hari icyizere gishya kigaragaye.”
Minisitiri Amb. Nduhungirehe na mugenzi we wari uhagarariye RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner bashimiye uruhare rukomeye Amerika yagize mu biganiro, banashimira Leta ya Qatar, yagiye ikora ubutumwa bwa dipolomasi mu ibanga, ku busabe bwa Washington n’abandi bafatanyabikorwa, mu gutuma impande zombi zigera kuri aya masezerano.
Amasezerano yasinywe arimo ingingo zirimo, guhagarika ibikorwa bya gisirikare mu bice birimo intambara, Gushyira mu bikorwa gahunda yo kubuza imitwe yitwaje intwaro gukomeza urugomo no kubasezerera mu gisirikare, Gutegura uburyo bwo kongera gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bujuje ibisabwa no Kurema urwego mpuzamahanga rugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.







