Mu myaka mike ishize, u Rwanda rwahinduye amateka mu rwego rw’ubukerarugendo, ruva mu kuba igihugu cyibukirwaho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ruba icyitegererezo cy’ubukerarugendo bugezweho kandi buzwi ku rwego mpuzamahanga.
Uru rwatangiye mu myaka ya nyuma ya 2000, ubwo Leta y’u Rwanda yashyiraga imbere ubukerarugendo nk’urwego rw’ingenzi mu kuzahura ubukungu no guteza imbere isura y’igihugu ku rwego rw’isi.
By’umwihariko, kuva mu 2010, u Rwanda rwatangiye gushyira imbaraga mu gukurura ba mukerarugendo no kubakundisha igihugu binyuze mu kubungabunga ibidukikije, guteza imbere pariki z’igihugu, no kubaka ibikorwa remezo bigezweho.
U Rwanda rukora ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije (luxury ecotourism), aho usanga ba mukerarugendo basura Pariki y’Ibirunga, Pariki y’Akagera ndetse na Pariki ya Nyungwe, bashishikajwe no kureba ingagi zo mu misozi, intare, inkura, n’izindi nyamaswa z’inkazi.
Ibi byashoboye kugerwaho binyuze mu Kuvugurura amahoteli n’amacumbi agezweho nka One&Only Nyungwe, Bisate Lodge, n’andi menshi yubahiriza amahame yo kubungabunga ibidukikije.
Harimo kandi gusana no kwagura pariki z’igihugu, zirimo kuzongerera umutekano, kugarura zimwe mu nyamanswa zari zitangiye kuzimira zirimo Intare n’inkura z’umukara.
Si ibi gusa kuko harimo no gushyira imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco w’Abanyarwanda, aho abasura basura ingoro z’umurage bakerekwa umuco Nyarwanda.
Ikindi cyagize uruhare rukomeye ni ubufatanye bw’ubucuruzi n’amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi. U Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, rufitanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe nka Arsenal FC yo mu Bwongereza kuva mu 2018, Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa kuva mu 2019 n’andi makipe atandukanye.
U Rwanda kandi rwateje imbere ibikorwaremezo birimo kuvugurura ibibuga by’umupira harimo nka Stade Amahoro, Bk Arena, n’ahandi hatuma rubasha kwakira ibirori n’imikino mpuzamahanga nabyo bikongera abasura u Rwanda.
Abanyarwanda basaga 50,000 bamaze kubona akazi gakomoka ku bukerarugendo, harimo abakora mu mahoteri, abayobora ba mukerarugendo, n’abahinzi batanga ibiribwa mu mahoteli.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere rugaragaza ko u Rwanda rwinjije asaga miliyoni 647 miliyoni z’amadorari ya Amerika mu mwaka wa 2024, bugira uruhare rungana na 9.8 % mu musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP).
RDB irifuza ko ubukerarugendo buzajya bwinjiza nibura $800 miliyoni buri mwaka mbere ya 2030. Intego ya “Vision 2050” ni ukongerera agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu nk’ubukerarugendo bushingiye ku muco, abaturage bakerekana imyambarire, indirimbo, n’ibindi bituma barushaho kubyungukiramo.


















