sangiza abandi

Inteko rusanjye y’inama y’igihugu y’abagore yabaye ku nshuro ya 23 

sangiza abandi

Inteko rusanjye ya 23 y’Inama y’igihugu y’abagore yigiye hamwe icyateza imbere umugore n’uburyo bwo gukemura ibibazo by’igihugu hifashishijwe insanganyamatsiko igira iti ‘Iterambere ry’umugore, Iterambere ry’igihugu’.

Inteko rusanjye yabereye mu Ngoro Nshinga Mategeko ku wa mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, iyobowe na Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde.

Yitabirwa n’abagore 150 bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’Uturere ku geza ku rwego rw’Igihugu n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée. Ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti Iterambere ry’umugore, iterambere ry’igihugu. 

Abagore bitabiriye baganirinjwe ku cyabateza imbere muri rusange n’uburyo bwakoreshwa mu gukemura ibibazo by’igihugu. Biyemeje kandi guhiga imihigo bazesa ijyanye n’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere(NST2), mu kurushaho gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu. 

Perezida w’inama y’igihugu y’abagore Nyirajyambere Bellancilla, yagaragaje ko abagore bagize uruhare mu kubaka igihugu, ndetse ko binyuze mu Nama y’igihugu y’abagore hari ibikorwa by’iterambere byakozwe birimo gufasha imiryango itishoboye.

Yakomeje abasaba gufatanya n’inzego zibanze guhigura imihigo bihereye mu midugudu baturukamo ati “Turashaka ko dufatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo tubashe kwesa imihigo duhereye hasi ku Mudugudu. Turifuza ko buri karere na buri ntara tuzajya duhiga imihigo tugendeye ku mwihariko waho, ariko na none dushingiye kuri gahunda ya NST2 ndetse n’icyerekezo 2050” .  

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]