sangiza abandi

Prophet Vincent MacKay yahurije Olivier Babudaa na Moses Mugisha mu gitaramo muri Canada

sangiza abandi

Umuvugabutumwa akaba n’Umuhanuzi Vincent Mackay ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateguye igitaramo azakorera muri Canada, azahuriramo n’abahanzi Olivier Babudaa na Moses Mugisha.

Iki gitaramo cyiswe “Prophetic Night” kizabera mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025.

Prophet Vincent Mackay yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha abatuye muri Ottawa kurushaho kwegerana n’Imana.

Yagize ati “Igiterane kizaba gishyigikiwe mu masengesho na “Prayer Warriors Global Ministry”, itsinda rifite umurimo wo gusengera ibihugu, abantu n’imiryango binyuze mu masengesho y’icyumweru n’amasaha yo kwiyiriza. Ni umwanya mwiza wo guhura n’Imana by’ukuri.’’

Muri “Prophetic Night”, usibye ijambo ry’Imana rizagaburwa na Prophet Vincent Mackay, abazitabira umugoroba w’ubuhanuzi bazataramirwa n’abahanzi b’abanyempano barimo Umunye-Congo Olivier Babudaa n’Umunyarwanda Moses Mugisha, bombi bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Canada.

Prophet Vincent Mackay yerekeje muri Canada nyuma nyuma y’uko mu mwaka ushize yari yayoboye “Prophetic Night USA” yabereye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona ndetse n’igiterane yakoreye i Kigali tariki ya 8 Nyakanga 2024.

Abitabiriye ibi bitaramo babihembukiyemo binyuze mu butumwa bwiza bwatangiwemo mu ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo zaharirimbiwe. Bamwe muri bo kandi banyuzwe no kongera kuvugurura umubano wabo n’Imana.

Prophet Vincent Mackay afite Umuryango w’Ivugabutumwa yise “Prayer Warriors Global’’, wubakiye ku ijambo riri muri Luka 1.37 rigira riti “kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere’’ ryigisha abantu ko bakwiye guhindura amahanga.

Prayer Warriors Global imaze imyaka isaga itanu, ikorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.

Prophet Vincent Mackay asanzwe ategura ibiterane bigari bihuriramo abantu benshi birimo nk’icyabaye mu mpeshyi ya 2023, aho yahurije abagera kuri 500 mu cyo yise “Purpose Conference” cyabereye i Dallas muri Texas. Cyitabiriwe n’abavugabutumwa barimo David Diga Hernandez uri mu bafite izina rikomeye ku Isi.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka