sangiza abandi

Kwizera Olivier yavuze agahinda ke nyuma y’igihe adahamagarwa mu Mavubi

sangiza abandi

Umunyezamu w’umunyarwanda wakiniraga Al Kawkab muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kwizera Olivier yavuze ko yababajwe cyane n’igihe amaze adahamagarwa mu ikipe y’Igihugu.

Kwizera Olivier aheruka mu Mavubi muri 2022 ubwo u Rwanda rwatsindwagwaga na Senegal muri Senegal 1-0 hari mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Nyuma ntiyongeye kugaragara aho uwari umutoza w’Amavubi icyo gihe Carlos Alos Ferrer yavuze ko yamuhamagaye akanga kwitabira ubutumire.

Mu kiganiro cy’umwihariko yahaye UMUNOTA, Kwizera Olivier yavuze ko atakwanga gukinira Amavubi igihe cyose yamuhamagara yiteguye.

Ati “Ni gute igihugu cyanjye ntagikinira? Mu gihe nitabajwe ngomba kuza, ntitabajwe ntacyo narenzaho.”

Mu gihe amaze adahamagarwa hari uburyo yagiye agaragaza ko na we bitamushimishije, yemeje ko ari ibihe bikomeye kuko ngo ntabwo biba byoroshye kubona hari icyo wafasha igihugu cyawe ariko ntiwitabazwe, gusa ngo si umukinnyi wakanga kwitabira ubutumire.

Ati “Ubu se nakubeshya ko niyumvaga gute? Iyo ufite ububasha cyangwa ubushobozi bwo kuba wakorera igihugu ntugaragaremo birakubabaza, kubera ko ni igihugu, ni ikipe y’igihugu aho ndi cyangwa nari ndi nahageze kubera bo, nahageze kubera umwanya nahawe, imikino bagiye bampa ntabwo ndi umuntu wo kuba wahamagarwa mu ikipe y’Igihugu ngo nange kuza.”

Kwizera Olivier wakiniye amakipe nka APR FC, Rayon Sports, Bugesera FC, Gasogi United, Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, ubu asoje amasezerano muri Al Kawkab aho avuga ko nubwo ikipe ishaka kumwongerera amasezerano we ashobora kwerekeza ahandi.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka