sangiza abandi

Ab’i Nyagatare bakoze urugendo rwo kuzirikana intangiriro y’urugamba rwo kubohora Igihugu

sangiza abandi

Abaturage n’abayobozi barenga 4,000 bo mu Karere ka Nyagatare bitabiriye Urugendo rwiswe “Nyagatare Liberation Tour 2025”, mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana intangiriro y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uru rugendo rw’ibilometero 21 rwabaye kuri uyu wa gatatu, rwatangiye kuri Sitade ya Nyagatare, rusorezwa ahazwi nka Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, ahantu hafite amateka akomeye y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Ni naho biteganyijwe ko hazabera igitaramo cy’ijoro cyo Kwibohora, cyitezweho guhuza abatuye muri Nyagatare mu byishimo no kuzirikana aya mateka yaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko uru rugendo rwateguwe mu rwego rwo gusangira ibyishimo n’abaturage, ndetse no kuzirikana amateka yihariye y’aka Karere, nk’amarembo y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ati “Ni urugendo rwerekana aho twavuye n’aho tugeze. Kwibohora si amateka gusa, ni inzira y’iterambere tugenda twiyubakiraho buri munsi.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Prudence Rubingisa, nawe yagaragaje ko uru rugendo ari urw’akamaro gakomeye, cyane cyane ku rubyiruko.

Ati “Ni urugendo rwo kuzirikana, kwishimira intambwe twateye, ariko by’umwihariko ni urubuga rw’amasomo ku rubyiruko rugiye gusura aho byose byatangiriye, kugira ngo rubone aho u Rwanda rwavuye n’icyerekezo rwiyemeje.”

Urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, ubwo ingabo za RPA-Inkotanyi zatangiraga urugamba zivuye muri Uganda.

Umuyobozi mukuru w’urwo rugamba yari Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, afatanyije n’abandi bayobozi barimo na Paul Kagame, wari hanze y’igihugu icyo gihe mu mahugurwa ya gisirikare.

Nyuma yo kuva Kagitumba, ingabo za RPA zakomeje zerekeza mu bice bya Byumba, aho zatangiye gufata uduce dutandukanye mu rugendo rwo kugera i Kigali.

Umwanditsi: Maurice IKUZWE MBABAZI

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka