Umuhanzi Alto uri mu bazamukanye ingoga mu muziki w’u Rwanda yagizwe “Brand Ambassador” w’inzoga ya Be one Gin yengwa n’Uruganda Roots Investment Group Ltd.
Alto umaze amasaha make ashyize hanze indirimbo nshya yise “Nikosa” yinjiye mu mikoranire na Roots Investment Group Ltd, yizeye ko izamufasha kumenyekanisha ibikorwa bye.
Kayitare Mustapha uzwi ku mazina ya Mustapha Kiddo usanzwe ureberera inyungu za Alto yabwiye UMUNOTA ko bafashe icyemezo cyo gushora muri uyu muhanzi mu mishinga afite.
Yagize ati “Amafaranga twamushoyemo nonaha ntitwamenya ngo ni ayahe. Dufite gahunda yo kumushoramo amafaranga afatika kuko dufite gahunda yo gukora indirimbo byibura enye mu mwaka zifite amajwi n’amashusho, gutegura ibitaramo no kumushakira amasomo.”
Yahamije ko bafite gahunda yo gushyigikira Alto mu buryo bwose bushoboka kugira ngo azamuke agere ku rwego rwo hejuru cyane.
Mustapha Kiddo yakomoje kandi ku masezerano y’imikoranire bafitanye y’imyaka itatu.
Ati “Ibikubiye mu masezerano harimo kuba “Brand Ambassador” wa Be One Gin, by’umwihariko icupa rishyashya rigiye gusohoka rifite santilitilo 250, bikabamo kumukorera indirimbo na video byose n’ibindi birebana n’umuziki.”
Mustapha Kiddo yongeyeho ko ku bijyanye n’imbuga nkoranyambaga no gucuruza ibihangano bye, Alto azabyikorera, ku buryo igihe cyose baba batandukanye, ibihangano biguma ari ibye bwite.
Alto ni umwe mu bahanzi b’abahanga bakunzwe cyane mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Wankomye” yakoranye na Uncle Austin imaze kurebwa n’abarenga miliyoni eshatu ndetse na “Together” ifite abayirebye basaga miliyoni enye.
Hashize kandi amasaha make, Alto ashyize hanze indirimbo nshya yise “Nikosa” ikomeje kwakirwa neza n’abafana.














