Umunyezamu ukomoka muri Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila yavuze ko ubu APR FC yabaye nk’umuryango we bitewe n’uburyo babanye mu myaka 2 yayikiniye.
Pavelh Ndzila yamaze imyaka ibiri muri APR FC, aho nyuma y’umwaka w’imikino wa 2024-25 yamushimiye ko batazakomezanya, ni nyuma yo gusoza amasezerano ye.
Aganira n’ikinyamakuru UMUNOTA, Pavelh Ndzila yavuze ko atazibagirwa iyi kipe bitewe n’ibihe yayigiriyemo ndetse ko yabaye nk’umuryango we.
Ati “Byari byiza gukinira APR FC imyaka ibiri. Byose byari byiza ntakubeshye. APR FC ni umuryango.”
Agaruka ku mpamvu yatumye atandukana na yo, yavuze ko ari uko amasezerano ye yari arangiye nta kindi.
Ati “Ntacyabaye kuko amasezerano yanjye yari imyaka 2, ntabwo ari imyaka 4 cyangwa 10, yari imyaka 2 kandi yararangiye.”
Abajijwe umukino wamubabaje kugeza n’uyu munsi atazibagirwa cyane ko iyamushimishije ari myinshi, yagize ati “umukino wa Police FC kuri Super Cup, ni wo wambabaje mu mikino yose natsinzwe.”
Kuba umwaka utaha yakina hano mu Rwanda, yabihakanye avuga ko bidashoboka.
Ati “Oya ntabwo bishoboka. Ibyo kuba mu biganiro na Police FC, ntabwo ari byo.”
Pavelh Ndzila yinjiye muri APR FC mu mwaka wa 2023 ayikinira imyaka 2, yabashije kuyihesha ibikombe bibiri bya shampiyona, kimwe cy’Amahoro na Heroes Cup.



