sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagiye gufungurwa ibitaro 10 bya Kaminuza

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagiye gufungurwa ibitaro bya Kaminuza 10 byo ku rwego rwa kabiri hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi zinoze kandi zigezweho.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga 2025.

Minisitiri Dr Sabin yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha buri muturage kubona aho yivuriza hafi, bitamugoye kandi mu buryo bwihuse. Yagaragaje ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amavuriro yari make kandi mato, ariko ubu igihugu cyateye imbere mu bijyanye n’ubuvuzi, bigaragarira mu bwiyongere bw’ibigo nderabuzima n’ibitaro.

Yagize ati: “Mu Rwanda iyo urebye amateka y’amavuriro, usanga amavuriro yari make cyane, kandi menshi yarashyirwaga hafi y’ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa iby’iyobokamana. Ubu rero ibitaro bya Kaminuza biragenda byiyongera. Twari dufite bitandatu, ariko tugiye kongeraho ibindi 10 ku rwego rwa kabiri, mu Ntara zitandukanye.”

Kugeza ubu, u Rwanda rufite ibitaro bya Kaminuza birimo CHUK (Kigali), CHUB (Butare), Butaro n’ibitaro bya Butaro.

Ibi bitaro bya Kaminuza bitanga serivisi z’ubuvuzi zisumbuye, harimo ubuvuzi bw’inzobere mu ndwara zitandukanye, kubaga bikomeye, kwigisha abanyeshuri biga ubuvuzi ndetse n’ubushakashatsi.

Minisiteri ivuga ko kongera umubare w’ibitaro bya Kaminuza ku rwego rwa kabiri bizafasha mu kugabanya ubwinshi bw’abarwayi bakunze kwirundira mu bitaro bikuru, no kongera ubushobozi bw’abaganga n’ibikoresho bigezweho mu mavuriro.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima birenga 510, amavuriro y’ibanze agera ku 1,200, n’ibitaro 57 byisumbuye.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka