Ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ku bufatanye n’Ingabo na Polisi y’u Rwanda, basoje ku mugaragaro icyumweru cy’ibikorwa by’ubufatanye bigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu Rwanda.
Ibi bikorwa byatangijwe muri Werurwe 2025, aho abaturage bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda bahawe serivisi zitandukanye zirimo kubakirwa inzu zo guturamo, kwegerezwa amazi meza n’amashanyarazi, ndetse no guhabwa ubuvuzi bwisumbuyeho.
Mu Karere ka Ngoma, kuri Bitaro Bikuru bya Kibungo, ni hamwe mu hasorejwe ibyo bikorwa, aho abasirikare b’inzobere mu buvuzi baturutse mu bihugu bigize EAC, bari bamaze icyumweru batanga ubuvuzi ku baturage. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano.
Muri iki gikorwa cyari kimaze icyumweru, abarenga 2000 bahawe serivisi z’ubuvuzi.
Mu Ntara y’Amajyepfo, ku Bitaro by’Akarere bya Nyanza, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yifatanyije n’abaganga b’ingabo za EAC mu gusoza iki gikorwa. Kuri ibi bitaro havuwe abaturage barenga 1,400 mu gihe cy’iminsi itanu.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, ibikorwa byibanze ku itangwa ry’amacumbi n’ubwato ku baturage bo mu mirenge ya Ruserabuye na Kagogo mu Karere ka Burera. Umuhango wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, afatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera.
Mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yatashye amazu 10 yubatswe n’ingabo z’u Rwanda agenewe abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Muko. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, na Brig Gen Frank Mutembe, Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri ya RDF.
Mu Ntara y’Uburengerazuba, ibikorwa byo gutanga amazu byasorejwe mu Murenge wa Gatumba, Akarere ka Ngororero. Byayobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, afatanyije na Maj Gen. Eugene Nkubito, uhagarariye ingabo muri iyi ntara, ndetse na CP John Bosco Kabera, Komiseri ushinzwe umutekano w’ibikorwaremezo..




Umwanditsi: Maurice IKUZWE MBABAZI







