sangiza abandi

U Rwanda ruri kumurika ubukerarugendo mu imurikabikorwa riri kubera muri Singapore

sangiza abandi

U Rwanda ruri kumurika ubukerarugendo bushingiye ku byiza nyaburanga no kubungabunga ibidukikije mu imurikabikorwa mpuzamahanga rya ILTM Asia Pacific ribera muri Singapore.

Iri murikagurisha riri kuba guhera tariki ya 30 Kamena kugeza kuya 3 Nyakanga 2025, ryitabiriwe n’abantu barenga 1,480 barimo abakora ubukerarugendo buciriritse n’ubwo ku rwego rwo hejuru baturutse mu bihugu 22, n’abatanga serivisi z’ubukerarugendo bagera kuri 740.

U Rwanda ruhagarariwe na Irène Murerwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri Rwanda Development Board (RDB), Irène Murerwa, hamwe n’abafatanyabikorwa barimo ba rwiyemezamirimo bakora mu bukerarugendo, ndetse n’Ubuhagarariye ubukerarugendo bw’u Rwanda muri Singapore, Australia, New Zealand na Brunei.

Muri iri murika bikorwa, u Rwanda ruri kwigisha no kuganira n’abahagarariye ibigo by’ubukerarugendo n’itangazamakuru ryo muri Australia, Bangladesh, Koreya y’Epfo, Nouvelle-Zélande n’ahandi mu Karere ka Aziya-Pasifika. Intego ni ukwagura ubufatanye, ndetse no gutegura ingendo zihariye zigenewe ba mukerarugendo bifuza gusura u Rwanda.

RDB yatangaje ko mwaka wa 2024, urwego rw’ubukerarugendo rwinjije miliyoni $647 (asaga miliyari 923 z’Amafaranga y’u Rwanda), bingana n’izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wa 2023.

Ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi bwagize uruhare rukomeye, bwinjiza miliyoni $200, ni ukuvuga izamuka rya 27%. Ibyiciro by’ubukerarugendo bishingiye ku burezi n’abasura inshuti n’imiryango byazamutse ku rugero rwa 16%.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]