Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiyambaje abandi bacanshuro bo kuza kuyifasha gutsinsura umutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ndetse kuri ubu wigaruriye byinshi mu bice by’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Aba bacanshuro ubutegetsi bw’i Kinshasa bwiyambaje, baturutse muri Colombia, bakaba basanzwe bakorana na Blackwater y’Abanyamerika, aho bo na FARDC bahawe misiyo yo kwisubiza imijyi ya Goma, Bukavu n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Amakuru avuga ko aba bacanshuro hamwe n’ingabo za Leta ya Congo ku munsi wo ku wa gatanu tariki ya 04 Nyakanga 2025, bageze i Kalemie, bazanywe n’indege zabakuye i Kisangani, Kindu n’i Kinshasa.
Bakimara kugera ku cyambu mpuzamahanga cya Kalemie, bahise berekeza mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru akomeza avuga ko aha i Uvira bazahategereza izindi ngabo za FARDC zikomeje kuva i Kalemie hariho n’izahavuye uyu munsi ku wa gatandatu, n’izindi zitegerejwe kuva mu bindi bice ndetse n’iz’uburundi, maze nyuma bagabe ibitero bizabafasha kongera kwigarurira imijyi minini irimo uwa Bukavu n’uwa Goma.
Ni amakuru avuga kandi ko aba bacanshuro bageze muri RDC baturutse muri Colombia, kuhagera kwabo byagizwemo uruhare na Dean Eric Prince binyuze mu kigo cye cya Blackwater. Iki kigo gisanzwe cyarasinyanye amasezerano na Leta ya Kinshasa kuyifasha kurwanya umutwe wa M23.
Bivugwa ko aba bahoze mu gisirikare cya Colombia bamaze kwigarurira isoko mpuzamahanga ry’abacanshuro, bajyanwa mu mirwano cyangwa mu kurinda abacuruzi ruharwa b’ibiyobyabwenge.
Aba bagiye boherezwa mu ntambara nyinshi kuva mu mwaka wa 2000. Kuko barwanye mu Burusiya, Yemen, Libiya, Somalia na Afghanistan.
Ndetse n’ubu bamwe muri abo bari muri Sudan aho bari kurwana ku ruhande rw’umutwe wa RSF urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.
RDC yongeye kwiyambaza abacanshuro mu gihe mu mpera za Mutarama uyu mwaka, abo yakoreshaga bo muri Romania batsindiwe hamwe na FARDC bongera gusubizwa iwabo banyuze mu Rwanda.
M23 nyuma yo kubatsinda ikanafata umujyi wa Goma, aba bacanshuro bishyikirije ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo, Monusco, nyuma nibwo bacyuwe iwabo banyuze ku butaka bw’u Rwanda.
Aba banya-Colombia nabo Tshisekedi yiyambaje, amakuru avuga ko bazajya bahembwa amadorali arenga ibihumbi 15 buri kwezi. Nyamara kandi, amasezerano mpuzamahanga ku bijyanye n’intambara abuza ikoreshwa ry’abacanshuro mu ntambara.



